Umunyamerika wakatiwe igifungo cya burundu arengana mu myaka 31 ishize yarekuwe kuri uyu wa Gatatu, itariki 27 Mata. Thomas Raynard James w’imyaka 55 yahamijwe icyaha cy’ubwicanyi mu gihe cy’ubujura buciye icyuho mu 1990 i Miami, hashingiwe ku buhamya bw’umuntu umwe wavugaga ko yabyiboneye. Uyu yemeye ko “yibeshye”.
Ikinyamakuru cyo muri Amerika, The New York Times, cyanditse ko mu iperereza ry’abapolisi ku bwicanyi bwakorewe mu nzu mu 1990, amakuru yerekeranye ko iperereza kuri Thomas James cyangwa Tommy James ryageze kuri Thomas Raynard James, icyo gihe wari ufite imyaka 23. Ifoto y’Umunyamerika w’inzirakarengane yaje kwemezwa n’uwabyiboneye, nyuma James akatirwa gufungwa burundu.
Usibye ubuhamya, nta bimenyetso bifatika byahuzaga uyu mugabo, cyangwa undi muntu uwo ari we wese, n’ubwicanyi. Dorothy Walton, umutangabuhamya ukomeye n’umukazana w’uwahohotewe, wari mu nzu biba yagize ati: “Nzi neza ko ntazigera nibagirwa isura ye n’amaso ye.”
James ubwe ariko, yahakanye icyaha kuva ku ikubitiro avuga ko atigeze agera mu nzu ivugwa nk’uko iyi nkuru dukesha RTBF ikomeza ivuga.

James n’umuryango we bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo mu nzira zo gushaka uko yarekurwa ariko ibyo bagerageje byose birananirana. Muri iyo myaka ishize, umutangabuhamya yatangiye gushidikanya ku byo yavuze mu buhamya bwe arangije yemera ko yakoze “amakosa”.
Nk’uko ubushinjacyaha bubitangaza, iperereza ryerekanye ko “Thomas Raynard James ari umwere mu by’ukuri”. Igihano cye rero cyateshejwe agaciro ararekurwa.
Umushinjacyaha w’akarere ka Miami, Katherine Fernandez Rundle, yavuze ko ari “urubanza rubabaje rwo kwibeshya ku mwirondoro.”
Umwirondoro w’umwicanyi wa nyawe ntabwo wigeze umenyekana.
Thomas Raynard James, ubu warekuwe kandi wagizwe umwere, arateganya gushinga umuryango wo gufasha abakatiwe barengana.



2 Responses
Umunyamerika wari umaze imyaka 31 afunzwe arengana yarakatiwe burundu yagizwe umwere
Ubuse ababacamanza mumyaka irenga 30? uyu azaranganurwa gute? ashatse umugore akabyara abana yazabarera bagakura ari umu kambwe? impoza marira barayitekerezaho? ubutabera ni hatari
Umunyamerika wari umaze imyaka 31 afunzwe arengana yarakatiwe burundu yagizwe umwere
Ubuse ababacamanza mumyaka irenga 30? uyu azaranganurwa gute? ashatse umugore akabyara abana yazabarera bagakura ari umu kambwe? impoza marira barayitekerezaho? ubutabera ni hatari