Umuhanzi w’Umurundi Olègue Baraka guhera kuri uyuwa Kabiri ushize afungiye muri Gereza Nkuru ya Bujumbura bakunze kwita Mpimba, akurikiranyweho “gutesha agaciro imico myiza”.
Umuryango we hamwe n’umwunganizi we mu mategeko bemereye urubuga rwa SOS Media Burundi ko uyu muhanzi ukiri muto yoherejwe muri Gereza ya Bujumbura (umujyi w’ubucuruzi).
Umwunganizi we, Jean Muvayo yagize ati: “Nahamagaye umwunganizi wanjye ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ambwira ko hafashwe icyemezo cyo kohereza umukiriya wacu muri gereza.”
Nyina w’uyu muhanzi yagize ati: “Kiliziya Gatolika yahakanye ko iri inyuma y’iryo fungwa, kuki yagendwaho uko byagenda kose”?
Ubwo yafatwaga ku ya 15 Mata, uyu muhanzi yabwiwe ko akurikiranyweho “gutuka kiliziya gatolika”, kubera amashusho yashyize ahgaragara ateguza igitaramo yashakaga gukora kuri pasika, agaragaramo yambaye gipadiri ndetse ari kumwe n’umukobwa wambaye kibikira.
Iki cyaha cyarahindutse. Kugeza ubu afunzwe azira “gutesha agaciro imico myiza”.
Dukurikije amategeko ahana akurikizwa mu Burundi, umuntu wese ufite icyo cyaha ahanishwa ihazabu kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi ijana.


