Madamu wa Perezida Paul Kagame, Jeannette Kagame, ku mugoroba w’ejo ku wa Kane yakiriye abakobwa bagiye begukana amakamba atandukanye mu irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, abasaba buri gihe guhitamo neza.
Madamu Jeannette Kagame yakiriye aba bakobwa ari kumwe n’abagore batandukanye, barimo abakora muri Guverinoma ndetse n’abakora indi mirimo itandukanye nk’abo mu buvuzi ndetse no mu nzego zitandukanye.
Mu mazina azwi yitabiriye kiriya kiganiro harimo Jeanne d’Arc Gakuba wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda, Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, Ange Kagame n’abandi.
Abafashe ijambo bose bahurije ku gusaba bariya bakobwa guharanira kugera ku ndoto zabo mu rwego rwo guhesha ishema igihugu.
Madamu Jeannette Kagame mu ijambo rye, yashimye ba Nyampinga ku bw’umurava bagiye bagaragaza nyuma yo kwitabira amarushanwa atandukanye.
Ati: “Sindi hano kugira ngo mbashyireho igitutu, ariko nk’umumama w’umukobwa umwe niyumvamo abakobwa. Mu mwanya muto mbona nagiye nkurikirana amarushanwa mwari mumazemo igihe, ngira igitutu umubyeyi yagira, ndahangayika kubera abana, urubyiruko ruhawe umuyoboro nk’uyu nguyu.”
“Mwakomeje kunshimira, ariko mu by’ukuri ndagira ngo mbashimire. Muri abanyamurava kuko mufite inshingano zikomeye. Twebwe icyo twakoze cyonyine ni ukubaherekeza kubera amahitamo mwagize, nanone turi gukora ibi kubera ko namwe mwagiye mushyiramo agaciro mu byo murimo murakora.”
Madamu Jeannette Kagame yaboneyeho kwibutsa bariya bakobwa ko igihugu kibitezeho byinshi, abasaba buri gihe guhitamo neza.
Ati: “Muri ishema ryacu, nimukomeze kuriba. Mufite inshingano itari nto ntimukajye mwibonamo nk’abantu gusa, muri ab’umuryango, muri ab’igihugu; tubitezeho byinshi cyane.”
“Gusimbuka iyi myaka mugezemo birashoboka ko muzi gutandukanya icyiza n’ikibi, ariko umukoro buri gihe ni ukugira amahitamo meza. Ntimukabure ku mbuga nkoranyambaga, muvugire iki gihugu cyatumeneye amaraso menshi kugira ngo tugere hano turi.”
Nyampinga w’u Rwanda wa 2022, Nshuti Divine Muheto, yijeje Madamu w’igihugu ko we na bagenzi we bagiye guhinduka mu myitwarire yabo, nyuma yo kubagira inama z’inyamibwa.
Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016 we yijeje Madamu Jeannette Kagame ko kubera agaciro yabahaye, ingufu nke bakoreshaga mu gukorera sosiyete bari buzikube kabiri.


