img_20220429_162444.jpg

Perezida Ndayishimiye yinjije ba Ofisiye bashya mu gisirikare cy’u Burundi (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, Gen Evariste Ndayishimiye, kuri uyu wa Gatanu yinjije mu gisirikare Abofisiye bashya barangije amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare, Institut Supérieur des Cadres Militaires (ISCAM).

Ni umuhango wahuriranye no gutangiza umwaka wa ririya shuri wa 2020/2021 wayobowe na Perezida Ndayishimiye.

Hari kandi n’abasirikare bakuru mu ngabo z’u Burundi batandukanye, barimo na Gen Prime Niyongabo usanzwe ari Umugaba Mukuru wazo.

Abanyeshuri bagize icyiciro cya 51 ni bo binjiye muri ISCAM aho batangiye urugendo rubategurira kuba ba Ofisiye mu ngabo z’u Burundi.

Perezida Ndayishimiye kandi yahaye impamyabushobozi ikiciro cya 47 cy’abasirikare bize muri ririya shuri barahiriye kwinjira mu ngabo z’u Burundi, ndetse hanaba umuhango w’ihererekanyabubasha ku banyeshuri bagize ikiciro cya 48 n’ab’icya 49.

Ni ubwa kabiri Perezida Ndayishimiye ayoboye uriya muhango kuva atorewe kuba Perezida w’u Burundi.

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi mu ijambo rye, yasabye ba Ofisiye binjiye mu ngabo z’u Burundi guharanira umutekano n’ubumwe, kandi bagakorera Ingabo z’u Burundi batitaye ku bibatandukanya.

img_20220429_162444.jpg

img_20220429_162459.jpg

img_20220429_162508.jpg

img_20220429_162438.jpg

img_20220429_162418.jpg

img_20220429_162423.jpg

img_20220429_162408.jpg

Amafoto: @Ntare Rushatsi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *