impind.jpg

Busingye yashyikirije Umwamikazi Elizabeth II impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bwongereza

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi Busingye Johnston yashyikirije Umwamikazi Elizabeth II impapuro zimwemerera guhagararira guverinoma y’u Rwanda mu bwami bw’u Bwongereza.

Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa 29 Mata 2022, ifashishijwe ikorabuhanga rihuza amashusho kuko Ambasaderi Busingye yari mu ngoro ya mbere ya Buckingham, Umwamikazi Elizabeth we yari mu ngoro ya kabiri ya Windsor.

Ambasaderi Busingye kandi yanashyikirije Umwamikazi Elizabeth indamukanyo za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, baganira ku bufatanye bukomeye buri hagati y’ibihugu byombi n’inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango Commonwealth iteganyijwe i Kigali muri Kamena 2022.

Muri Kanama 2021 ni bwo Perezida Kagame yahaye Busingye wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa nkuru ya Leta inshingano yo guhagararira igihugu mu Bwongereza. Yamusimbuje Ambasaderi Yamina Karitanyi na we wahinduriwe inshingano.
impind.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Busingye yashyikirije Umwamikazi Elizabeth II impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bwongereza
    What? Nibwo nabyumva mu Bwongereza aho ambasaderi ashyikiriza impapuro ifoto y’umwamikazi akibwira ko babonanye!!! Gusa ntibatweretse aho ifoto yakira izo mpapuro! Ese ubundi kidobya yararangiye? Hari aho Busigye n’abandi babiri bavugwa mubya Rusesabagina bafatiwe ibihano. Bigeze he?

  2. Busingye yashyikirije Umwamikazi Elizabeth II impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bwongereza
    What? Nibwo nabyumva mu Bwongereza aho ambasaderi ashyikiriza impapuro ifoto y’umwamikazi akibwira ko babonanye!!! Gusa ntibatweretse aho ifoto yakira izo mpapuro! Ese ubundi kidobya yararangiye? Hari aho Busigye n’abandi babiri bavugwa mubya Rusesabagina bafatiwe ibihano. Bigeze he?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *