Myugariro Sergio Ramos na bagenzi be bakinana muri Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, ejo ku Cyumweru basuye ibice bitandukanye by’igihugu birimo Parike y’Igihugu y’Akagera.
Kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Ramos na bagenzi be bari hano mu Rwanda aho baje muri gahunda ya Visit Rwanda.
Uyu munya-Espagne wahoze akinira Real Madrid yazanye na bagenzi be bakinana muri PSG, barimo umunyezamu Keylor Navas, rutahizamu Julian Draxler cyo kimwe na Thilo Kehrer.
Muri Parike y’Akagera aba bakinnyi basuye inyamaswa zitandukanye ziyituyemo zirimo nk’inzovu, imparage, intare, inkura, imbogo n’izindi, mbere yo kwakirwa ku meza n’ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).
Aba bakinnyi ba PSG kandi banasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, basobanurirwa byimbitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa Mbere biteganyijwe ko basura Parike y’Igihugu y’Ibirunga mu rwego rwo kwihera ijisho ingagi ziyibarizwamo.
PSG aba bakinnyi bakinira isanzwe ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda urufasha kumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
Kuva muri Mata 2019 u Rwanda binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe Ubukerarugendo (RDB), rwatangiye ubufatanye na PSG bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.
Byari nyuma y’umwaka umwe rusinyanye andi masezerano nk’aya na Arsenal yo mu Bwongereza.






Amafoto: @Visit Rwanda


