Ikipe ya Kiyovu Sports yanyagiye Rutsiro FC ibitego 4-0, yongera gusatira APR FC bahanganiye igikombe cya shampiyona.
Iyi kipe y’umutoza Haringingo Francis yari yakiriye Rutsiro FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona.
Ni umukino Kiyovu Sports yasabwaga gutsinda kugira ngo igabanye ikinyuranyo cy’amanota ane APR FC yari yashyizemo ejo ku Cyumweru ubwo yatsindaga Etoile de l’Est ibitego 3-1.
Umunota wa 18 wari uhagije ngo Kiyovu Sports ifungure amazamu ibifashijwemo n’Umugande Muzamiru Mutyaba, bituma irangiza igice cya mbere cy’umukino iri imbere n’igitego 1-0.
Ni nyuma yo kugenda ihusha uburyo bukomeye bwashoboraga kuvamo ibindi bitego.
Iyi kipe yo ku Mumena nyuma yo gucurikira ikibuga kuri Rutsiro FC mu ntangiriro z’igice cya kabiri cy’umukino, yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 55 w’umukino gitsinzwe kuri penaliti n’Umugande Emmanuel Okwi.
Ni nyuma y’ikosa yari akoreweho mu rubuga rw’amahina na myugariro Iragire Saidi.
Igitego cya kabiri cya Kiyovu Sports cyakurikiwe n’ikarita itukura yeretswe Bwira Bandu Olivier, bituma Rutsiro FC isigarana mu kibuga abakinnyi 10 bonyine; ibyatumye Kiyovu Sports ikomeza kuyirusha imbaraga.
Kiyovu Sports yatsinze igitego cya gatatu ibifashijwemo n’Umurundi Bigirimana wari uhawe umupira na Okwi, mbere y’uko Ishimwe Saleh atsinda agashinguracumu ku munota wa 90 w’umukino.
Kiyovu Sports yagumanye umwanya wa kabiri, gusa isatira APR FC iyoboye shampiyona n’amanota 57.
Iyi kipe y’ingabo z’igihugu kuri ubu irarusha Kiyovu Sports inota rimwe ryonyine, mu gihe shampiyona ikibura imikino itanu igasozwa.

4 Responses
Kiyovu Sports yanyagiye Rutsiro FC, ikomeza kotsa igitutu APR FC
yego rwose nibyo kandi biratunganye
Kiyovu Sports yanyagiye Rutsiro FC, ikomeza kotsa igitutu APR FC
yego rwose nibyo kandi biratunganye
Kiyovu Sports yanyagiye Rutsiro FC, ikomeza kotsa igitutu APR FC
Ubwo se Koko wa munyamakuru we uzi iby’umupira w’amaguru Koko? Uti Kiyovu yakiriye Rutsiro kuri Stade Nyamirambo?????????????????????????????????