Somalia: Al Shabab yagabye igitero gitunguranye ku nkambi y’ingabo za AU

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa al-Shabaab wo muri Somalia wibasiye inkambi y’abasirikare b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu karere ka Shabelle rwagati mu gihugu, nk’uko umuturage waho yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, undi muturage avuga ko abasivili batatu bapfiriye mu kurasana.

Uyu muturage utuye mu mudugudu uri hafi y’aho byabereye, nyuma yavuze ko yabonye kajugujugu ebyiri ziguruka zirimo kurasa.

Ati: “Twakanguwe n’ibisasu binini mu gitondo cya kare. Ibyo bisasu byari ku kigo cya Afurika Yunze Ubumwe. Hahise hakurikiraho kuasana kwinshi,” umusaza waho Mohamed Nur yabitangarije Reuters kuri terefone aturutse ahitwa el-Baraf, nko mu bilometero 80 ugana mu majyaruguru y’umurwa mukuru Mogadishu.

Al-Shabaab, imaze imyaka myinshi irwanira guhirika ubutegetsi no gushyiraho ubutegetsi bwayo bushingiye ku bisobanuro byayo bikakaye by’amategeko ya kisilamu ya shariya, yatangaje ko ari yo nyirabayazana y’icyo gitero.

Mu magambo yayo, al-Shabaab yagize iti: “Mujahideen yagabye igitero mbere y’umuseke ku birindiro bya gisirikare bya ATMIS i El-Baraf, mu karere ka Shabelle rwagati.”

Ati: “Nyuma y’umuriro ukabije, Mujahideen yashoboye kurenga ibirindiro none ubu iragenzura ibirindiro byose bya gisirikare.”

Baturage bavuga ko bamenye ko abasivili batatu bishwe abandi batanu bagakomereka ariko ntihavugwaniba hari ingabo za Afurika Yunze Ubumwe cyangwa abarwanyi ba Al Shabab bahaguye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *