Umukobwa ufite imyaka 17 y’amavuko yasutse acide ku gitsina cy’umusore wari incuti ye ufite imyaka 25 y’amavuko amuziza gushira hanze video y’urukozasoni mu mibonano mpuzabitsina bagiranye.

Umukobwa wiswe “AENS” akimara kubona iyo video mu buryo butunguranye umujinya waramutashye maze ahigisha uruhindu ahantu hose uyu musore witwa “Humphrey Khoza” aho yaba aherereye, yaje kumusanga mu kabare kari i “Cork hafi ya Hazyview”. Umusore akibona uyu mukobwa yatunguwe no kumubona yarunguriwe ntiyamenye impamvu.
Uyu mukobwa witwe AENS kubera gushira izina rye mu ibanga, yaje yitwaje acide yo muri bateri mu icupa, akimugera imbere yatangiye kumutuka amubaza impamvu yabikoze, bidatinze yasutse acide ku gitsina, amahirwe ni uko nyamugabo yariyambaye ipantalo bityo igitsina nticyunuka cyane.
Khoza mu kwisobanura avuga ko atazi uburyo iyo video yageze hanze kuko ngo yakoreshaga mudasobwa ye bwite kandi avuga ko nta mwanya munini afite wo kwiruka mu manza, ati ubutabera bukore akazi kabwo.
Magingo aya uyu musore arikwifashisha sonde mu kwihagarika kandi akemeza ko akiri muto ngo nubwo yafungwa azafungurwa ari muzima kuko igitsina kitangiritse cyane.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


