Aya makuru yatangajwe kuri televiziyo ya leta y’u Burusiya, Rossiya-1, mu minsi ya nyuma ya Mata. Abashyitsi, abadepite bagize Inteko ishinga amategeko y’u Burusiya n’abanditsi, bashimye ubushobozi bw’igisasu cy’u Burusiya (Satan 2) ku banzi ndetse n’abashyigikiye Ukraine.
Igishushanyo kigaragaza ikibatsi cy’umuriro cyerekeza ku ikarita y’u Burayi ku mirwa mikuru y’ibihugu by’ibinyamuryango bya NATO nk’aho igisasu kigomba kugwa.
Hakurikijwe ibisobanuro byakozwe na CheckNews, bigaragaza ikoreshwa rya misile igezweho yiswe “Sarmat”, ibinyamakuru bimwe byise “Satan 2”.
Umunyamakuru Olga Skabeïeva yerekana igihe bizatwara, kugirango iyi misile yambukiranya imigabane igere mu mirwa mikuru y’u Burayi kuva Kaliningrad mu Burusiya.
“Kugeza i Berlin, bifata amasegonda 106 . Kuva Kaliningrad kugera Paris amasegonda 200, mu gihe haba ari i London ari amasegonda 202. ”
RS-28 Sarmat, ari yo “Satani 2,” ifatwa nk’igisasu cyambukiranya imigabane cyo mu bwoko bwa ballistic (ICBM) gikomeye u Burusiya butunze: ni misile ya ballistique iremereye cyane, ifite ingufu za kirimbuzi.
Ubwo cyamurikwaga mu 2018 havuzwe ko ari “igisekuru kizaza” cy’intwaro zishobora kurenga “uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kwirinda misile” nk’uko Putin yabitangaje icyo gihe.

2 Responses
Igisasu cy’u Burusiya kiswe Satan 2 cyagera i Paris mu masegonda 200 cyangwa 106 i Berlin
Ibihugu 9 bifite atomic bombs zigera kuli 16 000 zasenya isi yose mu kanya gato.Zifite imbaraga zibarwa muli Megatons TNT.Gusa tujye twizera tudashidikanya yuko imana idashobora kwemera ko abantu batwika isi yiremeye.Nkuko ijambo ryayo rivuga,izabatanga itwike intwaro zabo hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza.Ibyo bishobora kuba biri hafi cyane.