Umubyibuho ukabije urimo guhitana miliyoni 1,2 buri mwaka mu Burayi – OMS

Sangiza iyi nkuru

Raporo nshya yashyizwe ahagaragara n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) iravuga ko umubyibuho ukabije mu Burayi ugeze aho kuba “icyorezo “, kandi utera kanseri nibura abantu 200.000 ndetse ugahitana miliyoni 1.2 buri mwaka.

Raporo ivuga ko hafi kimwe cya gatatu cy’abana na 59 ku ijana by’abantu bakuru mu Burayi bafite ibiro bikabije cyangwa babana n’umubyibuho ukabije.

Ivuga kandi ko abahungu bafite amahirwe menshi kurusha abakobwa yo kubyibuha cyane cyangwa kubana n’umubyibuho ukabije nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ikomeza ivuga.

Raporo ya OMS ku mubyibuho ukabije mu Burayi ivuga ko ibiro bikabije cyangwa umubyibuho ukabije biza ku mwanya wa kane mu kwica abantu benshi mu Burayi bangana na miliyoni 1,2 buri mwaka, hafi 13% by’abantu bose.

Icyorezo cya COVID-19 ntacyo cyakoze ngo gifashe kugabanya iki kibazo, nk’uko umuyobozi wa OMS mu Burayi, Dr Hans Henri Kluge yanditse mu ijambo ry’ibanze rya raporo.

Kluge ati: “Abantu babana n’umubyibuho ukabije wasangaga bahura n’ingaruka zikomeye z’indwara ya COVID-19, harimo no kwinjira mu bitaro byita ku barwayi ndetse no gupfa.”

Raporo ikomeza yemeza ko guma mu rugo, gufunga amashuri no gukorera mu rugo bishobora kuba byaragize uruhare mu kuzamuka k’umubyibuho ukabije mu Burayi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *