Rubavu: Baravuga ko bari kwamburwa Isoko rya Mbugangari bahawe na Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu, barashinja ubuyobozi gushaka kubambura isoko rya Mbugangari bahawe n’umukuru w’igihugu bakaryimurira mu wundi murenge, aho bavuga ko bashaka guteza imbere umurenge umwe wa Rubavu, uwabo wa Gisenyi bakawusubiza inyuma.

Abaturage baremaga iri soko bavuga ko corona yabaye isoko bakarijyana babwirwa ko ari ukubera ikibazo cya corona, yarangira andi masoko yongera kurema ariko iryabo kugeza ubu rikaba ritarongera kurema.

Bavuga ko byageze aho bandikira ubuyobozi bukababwira ko isoko rizagaruka ariko kugeza ubu rikaba ritaragaruka hakaba hashize imyaka hafi ibiri batarasubizwa isoko.

“Ikibazo n’impungenge dufite nuko isoko rya Mbugangari baryimuye bakarijyana Karukogo mu wundi Murenge,” uyu ni uwitwa Nyirangendahimana, umuhinzi wo mu Murenge wa Nyakiriba, uhinga karoti n’ibitunguru, avugana na Bwiza.com na Bwiza TV.

Yakomeje agira ati “Umurenge wa Rubavu, ni wo bashaka guteza imbere, Umurenge wa Gisenyi barashaka kuwusubiza inyuma,”

Uyu muturage avuga ko ubundi baremaga isoko rya Nyakabungo, ariko Perezida Paul Kagame akabaha impano ya Mbugangari, aho bageze ari ishyamba nta muturage uhatuye bakahasiza bakahakora, none abayobozi b’ibanze kuva ku kagari kugera ku karere, bakaba bashaka kubambura isoko ryabo.

Mugenzi we vuga ko ibitunguru babivana i Busasamana, Cyanzarwe na Mudende, babigeza Karukogo abo kubibagurira bakabona ari kure, bakagura nabi kubera ko baba batanze amafaranga menshi mu nzira, bikabahenda kugirango bigere muri Congo.

Ati “Bava kuri duwane kugera karukogo, depanse ikazamuka. Abakongomani akavuga bati twebwe icyo dukeneye nuko ibitunguru byacu mwabyegereza mu Mbugangari kugirango natwe tworoherwe muri depanse.”

Mu marira menshi, umwe mu baturage bakoreraga mu isoko rya mbugangari yasabye gukorerwa ubuvugizi bagasuizwa isoko bahawe n’umukuru w’igihugu kubera ibihombo bakomeje guhura nabyo ndetse abenshi muri bo bakaba bashobora gutakaza imitungo yabo kubera imyenda ya baki bafashe batangiye kunanirwa kwishyura.

Ati “ Twarahombye bihagije, aho bigeze ubungubu, turi gusaba Perezida Kagame twizera nk’umuyobozi udutoranyiriza ibyiza bitubeshaho, kugirango batubabaire iri soko turigumane kuko rituma abana bacu barya, biga natwe tukagira imibereho myiza. Ariko ubu tuvugana dufiteamadeni ya banki yanze kutuaho kubera ubuhinzi bwacu.”

Aba bavuga ko ibiciro by’imbuto n’imiti byazamutse, ariko isoko rya Karukogo bahawe ririmo kubahombya aho kubungura kuko iyo bariremye abanyonzi babaca amafaranga meshi kubera umuhanda w’ibitaka.

Nyirangendahimana ati “ Twahagera tugategereza abatugurira ari bo bakongomani kubera ri bo duhuje nabo imipaka, baduhahira bambutse imipaka, tukababura kubera amadepanse bakoresha baje kuduhahira. Ibyo twaremesheje bikatuboreraho, karoti, tungurusumu n’ibitunguru. Ubu nazanye ibitunguru, narangije kugurisha kubera ko naje hano mu Mbugangari. Ubu narangije. Ariko Karukogo bigera saa sita nkibyicaranye nkabisigira abacuruzi nazaza bakambwira ngo babijugunye muri pubele byaraboze.”

Uwitwa Icyimanizanye Antoinette nawe ucuruza ibitunguru, akaba avuga ko yigeze kurangura ibitunguru bivuye Tanzania bigeze Karukogo imodoka ikagwa agahomba agera muri miliyoni ebyiri n’igice kandi yari arimo umwenda wa banki none ibye bikaba byenda gutezwa cyamunara, we arasaba ko umukuru w’igihugu wanabahaye isoko rya Mbugangari yabatabara.

Ati “ Perezida yaduhaye isoko…abandi bo mu giturage yabahaye girinka, abandi abaha ingurube, ariko twebwe ba Mbugangari yaduhaye isoko…niryo duhinamo niryo dusaruramo, rwose mudufashe hahandi tudakwiriye kugera, mutubwirire perezida waduhaye isoko abaturage ba Mbugangari turimo kurira. Urusyo rwacu rwaragiye ruragurishwa, tabuze uwaza kuturenganura kugirango tubashe kubona urwo rusyo, abapfakazi barimo kurira kubera ko babuze uwo kubarenganura…mudusabire perezida aze yongere aturenganure kuko ari we waduhaye isoko…”

Ubwo yabazwaga kuri ik kibazo, Meya w’Akarere ka Rubavu yagize ati “Ndibuka ikibazo bakimbaza, narababwiye nti icyo abaturage bifuza, kitanyuranyije n’amategeko bagomba kugihabwa. Ariko habaye inama bajya Karukogo. Gusa, ntabwo ari ikibazo cya covid kuko iyo uharebye, ririya soko uko rimeze, ni ahantu hadasakaye. Ku buryo kwemerera abantu gucururiza ahantu hadasakaye mu mujyi nk’uyu nguyu wunganira Kigali, ahangaha ni uguteza imbere umwanda. Ahubwo icyo nabasaba, niba hari abafite ubushobozi barimo bazane umushinga barivugurure barebe ko ibyo bidakunda. ”

Yavuze ko n’ubundi iri soko rigomba kubakwa rikavugururwa, ariko abafite ubushobozi bakaba babikora aho gutegereza leta.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rubavu: Baravuga ko bari kwamburwa Isoko rya Mbugangari bahawe na Perezida Kagame
    ARIKO SE I RUBAVU KUKI ITEKA USANGA ABAYOBOZI BAHO B’IBANZE ARI BA NSUMIRINDA, BA BAKURURABISHIRA, NYUMA Y’ISOKO RYA BAHAME HATAHIWE IRYA MBUGANGARI UWITWA MURENZI JANVIER ARIFATAHO AVANCE NGO ABATURAGE BAJYE KARUKOGO, NONE N’ABANDI AYASIGAYE BAGOMBA KUBA BARAYATAMIYE DA! EREGA USIBYE N’IBINTU N’ABATURAGE BAZASHIDUKA BARAGURISHIJWE, RUBAVU WE!

  2. Rubavu: Baravuga ko bari kwamburwa Isoko rya Mbugangari bahawe na Perezida Kagame
    ARIKO SE I RUBAVU KUKI ITEKA USANGA ABAYOBOZI BAHO B’IBANZE ARI BA NSUMIRINDA, BA BAKURURABISHIRA, NYUMA Y’ISOKO RYA BAHAME HATAHIWE IRYA MBUGANGARI UWITWA MURENZI JANVIER ARIFATAHO AVANCE NGO ABATURAGE BAJYE KARUKOGO, NONE N’ABANDI AYASIGAYE BAGOMBA KUBA BARAYATAMIYE DA! EREGA USIBYE N’IBINTU N’ABATURAGE BAZASHIDUKA BARAGURISHIJWE, RUBAVU WE!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *