Urukiko rwakatiye umugore watoboye nkana udukingirizo tw’umugabo baryamanaga

Sangiza iyi nkuru

Ibitangazamakuru byo mu Budage byatangaje ko urukiko rwo mu burengerazuba bw’iki gihugu rwasanze umugore ahamwa n’icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina maze rumuha igihano cy’amezi atandatu y’igifungo kubera ko yangije nkana agakingirizo ka mugenzi we bakoranaga imibonano mpuzabitsina.

Mu gutanga iki cyemezo, umucamanza yavuze ko uru rubanza rudasanzwe ari rumwe mu z’amateka mu Budage, zerekana urugero rw’ubujura, ariko kuri iyi nshuro kikaba cyarakozwe n’umugore.

Byagenze bite muri urwo rubanza?

Ikinyamakuru Neue Westfälische cyo mu karere ka Bielefeld kivuga ko iki cyemezo cyatanzwe mu rukiko rwo mu karere ko mu burengerazuba bw’u Budage ndetse gikwirakwizwa n’ikinyamakuru Bild.

Uru rubanza rwerekeye umugore w’imyaka 39 wari mu mubano “ushingiye ku nyungu” n’umugabo w’imyaka 42. Bombi bahuriye kuri internet mu ntangiriro za 2021 nyuma batangira kujya bagirana imibonano mpuzabitsina.

Nk’uko raporo zibyerekana, uyu mugore yatangiye kugirira amarangamutima akomeye umugabo ariko azi neza ko umugabo adashaka ko bagirana umubano wimbitse.

Uyu mugore yahisemo gutobora rwihishwa agapaki k’udukingirizo mugenzi we yari yitwaje agenda ashyiramo imyenge . Yari yizeye gusama, ariko ngo ntibyamuhira.

Nubwo bimeze bityo ariko, yaje kwandikira uyu mugabo ubutumwa kuri WhatsApp, avuga ko atwite, amubwira ko yangije agakingirizo nkana. Umugabo yahise amushinja icyaha, hanyuma umugore yemera ko yashakaga gukoresha mugenzi we.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *