Kuri uyu wa Kane, ikinyamakuru The New York Times cyatangaje ko Amerika yafashije ingabo za Ukraine mu kwica abajenerali b’Abarusiya ibinyujije mu gutanga amakuru y’aho baherereye muri Ukraine.
Bivugwa ko Washington yahaye Kiev amakuru ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Burusiya, bivugwa ko cyimuka kenshi mu karere k’imirwano. Amakuru yatangajwe n’iki kinyamakuru avuga ko Kiev yahise ihuza aya makuru n’ubutasi bwayo kugira ngo igabe ibitero bya rutura cyangwa ibindi bitero byateje urupfu rw’abayobozi bakuru b’ingabo z’u Burusiya.
Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika batifuje ko amazina yabo atangazwa, banze kwerekana umubare w’abajenerali b’u Burusiya bishwe ku bufasha bwa Amerika.Ntabwo bagaragaje uburyo Washington yakoresheje kugira ngo babone amakuru ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Burusiya kubera impungenge ko bishobora kubangamira irindi kusanywa ry’amakuru.
The New York Times kandi yerekanye ko mu ntambara zose zabaye hagati ya Moscou na Kiev, ibigo byo muri Amerika byashingiye ku makuru atandukanye, harimo aya satelite z’ubucuruzi ndetse, kugira ngo bikurikirane urujya n’uruza rw’ingabo z’u Burusiya.
Ubufasha bwatanzwe mu kwibasira abajenerali b’Abarusiya bwari mu rwego rw’imbaraga z’ibanga ubuyobozi bwa Biden bwashyize mu guha amakuru y’intambara kandi ku gihe igisirikare cya Ukraine.
Umuvugizi w’inama y’igihugu ishinzwe umutekano, Adrienne Watson, yamaganye aya makuru, ashimangira ko ayo makuru y’intambara yo atahawe ingabo za Ukraine “Hagamijwe kwica abajenerali b’u Burusiya.”
Umuvugizi wa Pentagon, John Kirby, yemeye ko Amerika yahaye “Ukraine amakuru n’ubutasi bashobora gukoresha mu kwirwanaho,” ariko yanga gutangaza amakuru ayo ari yo yose.


