Umutoza Yves Rwasamanzi w’Ikipe ya Marines FC yikomye bamwe mu banyamakuru badahwema kugaragaza ko ikipe ye ikunze kubererekera APR FC iyo bahuye, abasaba kujya bavana Marines FC “mu matiku” yabo n’iriya kipe y’Ingabo z’igihugu.
Rwasamanzi yabigarutseho ku wa Gatatu w’iki cyumweru, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.
Ni ikiganiro cyakurikiye umukino wo kwishyura wa ÂĽ cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro Marines FC yari imaze gutsindamo APR FC bari bahuriye kuri Stade ya Kigali igitego 1-0, gusa isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Ni bwo bwa mbere mu mateka Marines FC yari itsinze APR FC, nyuma y’igihe kirekire bivugwa ko iyi kipe y’i Rubavu yaba ibererekera APR FC ikayiha amanota iyo zahuye.
Umutoza Rwasamanzi ubwo yabazwaga n’abanyamakuru niba koko ikipe ye yaba iharira APR FC amanota, yavuze ko ayo ari amatiku kuko Marines FC atari yo kipe yonyine ijya ikunze gutsindwa na APR FC.
Ati: “Si Marines gusa yananiwe APR FC mujye munareba Statistiques (imibare), gusa wenda hari igihe biterwa n’amarangamutima n’urwango muyifitiye ariko ibyo ni ibyanyu birabareba ariko ntimukatuvange mu matiku yanyu na APR FC.”
APR FC nyuma yo gusezerera Marines FC izahurira muri ½ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro na Rayon Sports yo yasezereye Bugesera FC.


