RDC: Ababarirwa muri 35 baguye mu gitero cya CODECO

Sangiza iyi nkuru

Abantu babarirwa muri 35 barimmo umwana w’amezi ane bishwe, nyuma y’igitero inyeshyamba zo mu mutwe wa CODECO zagabye ku kirombe cya zahabu muri mu ntara ya Ituri ho muri Congo Kinshasa.

Umuyobozi wo mu karere ka Djugu iki gitero cyagabwemo witwa Jean-Pierre Bikilisende, ni we wemeje ko CODECO ari yo yagabye kiriya gitero.

Bikilisende yavuze ko abarwanyi b’uriya mutwe bateye inkambi yitwa Blanquette ahari n’ikirombe cya Zahabu.

Yavuze ko imirambo y’abantu 26 ari yo yabashije kuboneka mu gihe indi y’abandi batandatu yaburiwe irengero.

Ubwo kiriya gitero cyabaga amakuru avuga ko abakigabye basahuye amaduka, biba na zahabu abaturage bari bacukuye mbere yo gusiga banatwitse amazu yabo.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu itangazo yasohoye, yavuze ko “yakiranye umubabaro ubwicanyi bwakorewe ibinyacumi bya benshi mu bavandimwe bacu i Djugu kuri iki cyumweru.”

Guverinoma ya RDC yaboneyeho kwihanganisha imiryango y’ababuze ababo, inabizeza ubufasha bwose muri ibi bihe bigoye barimo.

Yunzemo ko “iki gikorwa cy’iterabwoba cy’agahomamunwa ndetse n’ubugwari cya CODECO ku baturage b’inzirakarengane kitazigera gihindura icyemezo cyo kuzana amahoro.”

Guverinoma yavuze ko abakomeje kubuza kariya gace amahoro byanze bikunze bazahura n’ingaruka zikomeye.

CODECO (Cooperative pour le Development du Congo) ni umutwe ugendera ku mahame akaze y’idini ya Islam, ukaba wemeza ko uhagarariye inyungu z’ubwoko bw’aba Lendu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *