Miss Iradukunda Elsa arafunzwe

Sangiza iyi nkuru

Iradukunda Elsa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka w’2017 yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa 8 Gicurasi 2022.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yemeje ko Iradukunda ufungiwe kuri sitasiyo ya Remera, akurikiranweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano n’icyo kubangamira iperereza.

Itabwa muri yombi rya Iradukunda rifitanye isano na dosiye ya Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid, ukurikiranweho gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Amakuru Bwiza.com yamenye avuga ko Miss Iradukunda yaba azira kuba yarasabye abakobwa bareze Prince Kid mu bugenzacyaha kuzivuguruza mu rukiko, ndetse ngo yanashatse Noteri asinyisha buri wese ibaruwa ivuguruza ubuhamya yahaye RIB.

Iki kinyamakuru cyabonye kopi y’inyandiko ‘itanga amakuru’ ya Miss Iradukunda yo ku wa 4 Gicurasi 2022 irimo kashe ya Noteri n’izindi ebyiri, ahakana ko nta hohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe mbere cyangwa mu marushanwa, yemeza ko ibihembo yasezeranyijwe n’umushahara wose yabihawe nta kiguzi na ruswa atanze cyangwa asabwe.

Iyi nyandiko ni urugero rw’izindi zaba zaranditswe n’abandi bakobwa bareze Prince Kid.

Prince Kid we yatawe muri yombi tariki ya 25 Mata 2022. Dosiye ye iri mu rwego rw’ubushinjacyaha.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Miss Iradukunda Elsa arafunzwe, yaba azira Prince Kid
    Twese turabantu, ibyo Elsa yakoze, ni human kuko yashatse kurengera Fiance we,ntautabikora, ywishire mumwanya we akunda cyane, kuko iyo team yaba miss, ndibaza ko bose bamaze kugira depression,leta itabare vuba.

  2. Miss Iradukunda Elsa arafunzwe, yaba azira Prince Kid
    Twese turabantu, ibyo Elsa yakoze, ni human kuko yashatse kurengera Fiance we,ntautabikora, ywishire mumwanya we akunda cyane, kuko iyo team yaba miss, ndibaza ko bose bamaze kugira depression,leta itabare vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *