img_20220510_162711.jpg

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mali ari mu Rwanda (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mali, General Oumar Diarra, ari hano mu Rwanda aho yatangiye uruzinduko rw’akazi kuri uyu wa Kabiri.

Uruzinduko rwa Gen Diarra hano mu Rwanda rugomba kumara iminsi itatu.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mali yasuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura, agirana ibiganiro n’abarimo Minisitiri w’Ingabo, General Major Albert Murasira n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura.

Ibiganiro by’abayobozi b’Ingabo z’ibihugu byombi byibanze ku bufatanye hagati y’igisirikare cy’u Rwanda n’icya Mali, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mali yabwiye itangazamakuru ko uruzinduko rwe mu Rwanda rugamije gusangizanya ubunararibonye no kwiyungura ubumenyi bugamije kongerera ubushobozi igisirikare cya Mali n’icy’u Rwanda.

Yavuze ko ibiganiro bye na Gen Kazura byibanze ku ngingo zitandukanye z’ubufatanye, zirimo guteza imbere abakozi, amahugurwa ya gisirikare, n’ibindi.

Gen Diarra yagendereye u Rwanda, mu gihe igihugu cye cya Mali kimaze igihe cyugarijwe n’umutekano muke ndetse n’ikibazo cy’iterabwoba.

Iki gihugu kandi kimaze igihe gifitanye amakimbirane n’ibihugu by’i Burayi byiganjemo u Bufaransa yadutse nyuma y’uko Col Asmi GoĂŻta uyoboye Mali mu buryo bw’inzibacyuho yari amaze guhirika ku butegetsi uwari Perezida, Ibrahim Boubakar Keita.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mali kandi yagendereye u Rwanda, nyuma y’uko mu Ukuboza umwaka ushize Perezida Paul Kagame yari yoherereje indamukanyo Col Asmi GoĂŻta uyoboye Mali mu buryo bw’inzibacyuho amwifuriza ishya n’ihirwe we n’abaturage bose b’igihugu cye.

Ni ubutumwa Col Goïta yashyikirijwe na Amb. Jean Pierre Karabaranga uhagarariye u Rwanda mu bihugu bya Sénégal, Mali, Guinée-Bissau, Gambia na Cap Vert.

Amb. Karabaranga yanamenyesheje Col Goïta ko Perezida Kagame azarushaho gushimangira umubano mwiza uri hagati y’Ibihugu byombi no gukomeza ubutwerane n’ubuhahirane.

Col Assimi Goita yasabye Amb. Karabaranga kugeza kuri Perezida Kagame indamukanyo ye, amwizeza kandi ko igihugu cye kizakomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Col Goita yanamugaragarije ko ashima cyane ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame by’umwihariko bwazanye impinduka zigamije iterambere ry’u Rwanda ariko n’Umugabane wa Afurika muri rusange, byagize u Rwanda intangarugero mu kwihesha agaciro no guharanira kwigira.

Yashimye ibikorwa u Rwanda rugiramo uruhare byo kubungabunga umutekano hirya no hino, agaragaza ko ibihugu byombi bizakomeza gufatanya hagamijwe inyungu z’abaturage.

img_20220510_162658.jpg

img_20220510_162703.jpg

img_20220510_162711.jpg

img_20220510_162707.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *