Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko azi impamvu Dr Sahabo Christophe, wahoze ayobora Ibitaro bya Kira, anashimangira ko iyaba ubutabera bwakoraga akazi kabwo yabaye yaraciriwe urubanza.
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi avuga ko Dr Sahabo ashinjwa icyaha cyo kunyereza umutungo w’igihugu. Kubwe, ngo iyaba ubutabera bwakoraga icyo bugomba gukora, uyu muganga yakabaye yaraciriwe urubanza ndetse agafungwa.
Perezida Ndayishimiye yatangaje ibi kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nk’uko tubikesha UBMNews.
Yabitangaje nyuma y’aho Dr Sahabo aherutse guhagarikwa ku mirimo ye kuwa mbere Mata 2022, ihagarikwa ryakurikiwe no gufungirwa muri kasho y’urwego rw’iperereza i Bujumbura.
Ifungwa rye bivugwa ko ryahagarikiwe n’umwe mu bakozi b’uru rwego ukomeye witwa Alfred Innocent Museremu ushinzwe iperereza hagati mu gihugu, ndetse na Charles Ndagijimana uyobora Ishyirahamwe SOCABU risanzwe rifite imigabane muri Kira Hospital.
Uyu Charles Ndagijimana ngo ni nawe wahise agirwa umuyobozi w’inama y’ubuyobozi y’ibi bitaro, ndetse ahabwa kuba ari we uzajya ugira ijambo rya nyuma mu byemezo bifatwa muri ibi bitaro.


