img-20220511-wa0045.jpg

Ngoma: Abaturage barasabwa kugira uruhare rusesuye mu kwesa imihigo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 10 Gicurusi 2022, ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Rukumberi mu gikorwa cyo kubashimira kuba barahize abo mu yindi mirenge mu muhigo w’ubwiteganyirize bw’igihe kirambye ‘Ejo Heza’.

Ubutumwa bwatangiwe muri uyu muhango abaturage basabwe gufasha ubuyobozi guhindura imibereho yabo bakagira uruhare mu kwihutisha imihigo.

Mu muhango wo gushimira no guhemba umurenge wa Rukumberi, wesheje umuhigo w’ubwiteganyirize bw’igihe kiramby, ubuyobozi bw’akarere bwari buhagarariwe n’umuyobozi ushinzwe imirimo rusange wari kumwe n’umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza, bashyikirije Umunyamabanga Nshingwabikorwa igihembo cya moto cyagenewe abaturage ayobora kuko babaye indashyikirwa bakabasha kwiteganyiriza muri ejo heza ku kigero cy’111 %.

Abaturage batuye mu murenge wa Rukumberi bavuga ko biyemeje gukomeza kugira uruhare mu kwesa imihigo ndetse bakaba bagiye gukangurira bagenzi babo kumva neza akamaro imihigo ibafitiye.

Birindabagabo Emmanuel, umuturage utuye mu kagari ka Rubona, avuga ko bishimiye uburyo besheje umuhigo bitabira Ejo Heza, akanavuga bagiye kurushaho gushishikariza bagenzi babo kumva uruhare rw’imihigo mu guhindura imibereho yabo.

Ati: “Abaturage batuye umurenge wacu wa Rukumberi twishimiye igihembo cya moto baduhaye. Bitwongereye imbaraga zo kwitabira kwesa imihigo, umuhigo wa Ejo Heza twishimiye ko twawesheje ariko tugiye gushishikariza abatarumva ko imihigo ari twebwe ifitiye akamaro. Ubu tugiye kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza n’indi mihigo yose tuyigiremo uruhare kuko nituyihigura ubuzima buzahinduka tubeho neza nk’uko ubuyobozi bwacu bubyifuza.”

Buhiga Josue, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi, avuga ko abaturage ayobora bagira uruhare mu mihigo ndetse harimo n’iyo bafatanyamo n’ubuyobozi.

Ati: “Abaturage bacu bagira uruhare mu mihigo ubwabo barahiga, ndetse hari imihigo ku rwego rw’akarere n’umurenge yose tuyifatanyamo kuko twabigishije kumenya ko imihigo yose ibafitiye akamaro. Uyu munsi kuba twatashye ibiro by’akagari ka Rubona byuzuye bitwaye miriyoni 18 kandi byakozwe ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage ndetse no kuba twarabaye indashyikirwa muri Ejo Heza, ni ikimenyetso cy’uko nidukomeza ubufatanye imihigo tuzakomeza kuyesa. Icyo dusaba abaturage ni uko bakomeza kugira umuco wo guhiga ku mihigo ibareba, ni byo bizadufasha kwihutisha iterambere ryabo.”

Tumwine Innocent, umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu karere ka Ngoma, avuga ko ubuyobozi bwifuza ko imihigo yahindura imibereho y’abaturage.

Yagize ati: “Ubuyobozi bw’akarere ibyo dukora tubikora mu nyungu z’abaturage, ni yo mpamvu tubasaba kumva ko imihigo ibereyeho guhindura ubuzima bwabo. Imihigo umuyobozi w’akarere ahiga, ayihiga mu izina ry’abaturage tuyobora, icyo tubifuzaho ni uko buri muturage amenya imihigo ndetse akagira uruhare rusesuye mu kuyesa kuko ubuyobozi ntibwakora ibintu byose. Hakenewe uruhare rw’abaturage kuko dukeneye umuturage utekanye kandi ufite iterambere bitewe n’uko twifuza ko imihigo yahindura imibereho y’abaturage.”

Umuhango wo gushimira no guhemba umurenge wa Rukumberi wabimburiwe no gutaha ku mugaragaro ibiro by’akagari ka Gituza, umuhigo wo kubyubaka watwaye amafaranga y’u Rwanda 18.000.000, ingengo y’imari yatanzwe n’akarere andi atangwa n’abaturage.
img-20220511-wa0045.jpg
img-20220511-wa0043.jpg
img-20220511-wa0047.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *