Nubaha Adil kandi na we aranyubaha_Umutoza wa Rayon Sports wemeye ko ari we wakoze amakosa

Sangiza iyi nkuru

Umutoza wa Rayon Sports, Jorge Manuel da Silva Paixão Santos, yatangaje ko yacitswe akisanga yakoze amakosa yatumye ashwana na mugenzi we Mohammed Adil Erradi wa APR FC, gusa ashimangira ko bombi bubahana.

Ku munsi w’ejo ni bwo Rayon Sports yari yakiriye APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza cy’Igikombe cy’amahoro.

Ni umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Umukino ukirangira abatoza b’amakipe yombi bateranye amagambo menshi, ku buryo iyo bitaba ngombwa ko abantu bafatafata bashoboraga no gufatana mu mashati.

Umutoza Paixão aganira n’itangazamakuru yavuze ko ari we wakose amakosa yo kurenga umwanya (zone) yagenewe ndetse akaba yarabisabiye imbabazi mugenzi we wa APR FC, gusa birangira undi arakaye cyane.

Ati: “Rimwe na rimwe murabizi ko mu gihe cy’umukino ntakaza pozisiyo yanjye kubera ko mba numva nanjye nakina ariko ntibinshobokere. Hanyuma nakoze ikosa ngera muri zone ya APR ndetse nanasabye imbabazi, ariko nyuma Adil aza yarakaye.”

Umutoza wa Rayon Sports yavuze ko mugenzi we wa APR FC yamubwiye amagambo menshi arimo kuvuga ko ari umutoza, avuga ko atakabimukangishije kuko na we ari umutoza.

Yakomeje avuga ko n’ubwo we na mugenzi we wa APR FC barakaranyije bombi bubahana.

Ati: “Ntimukabye, mukunda gukabya. Nubaha Adil na Adil aranyubaha…ntimukareme ikibazo hagati yanjye na Adil kuko aba ashaka gutsinda nanjye nshaka gutsinda.”

Umutoza Paixao yavuze ko yishimiye uko ikipe ye yitwaye muri uriya mukino, gusa avuga ko yababajwe n’ibyawuvuyemo.

Ni nyuma yo kuvuga ko Rayon Sports yahushije uburyo butandatu bwari kuvamo ibitego mu gihe APR FC yahushije bumwe bwonyine.

Uyu munya-Portugal uvuga ko agomba guhesha Rayon Sports igikombe cy’Amahoro uyu mwaka, yavuze ko umukino wo kwishyura uteganyijwe mu cyumweru gitaha ari wo ugomba guca urubanza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *