Imihanda 12 iteye ubwoba kuyinyuramo hano ku Isi bisaba kwihara -REBA AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Nkuko bitangazwa na hareably ni uko iyi mihanda ari imwe mu iteye ubwoba,ihanamye ndetse igoye kuba wayigenderamo wenyine cyangwa ngo ugende utuje.
Iyi mihanda 12 iteye ubwoba ku buryo bukomeye ku buryo udashobora kuyitwaramo imodoka igihe utameze neza cyangwa utwaye imodoka ifite ikibazo, ngo biragoye kuba wahava amahoro.
Khardung La, India
roadway-1-bwiza-com
Ni umuhanda ubarizwa mu gihugu cy’u Buhinde ukaba ari umuhanda ukikijwe ndetse uca mu bitare n’amabuye impande n’impande kandi ukaba ari muremure mu buryo bukabije nkuko Guiness world Records na National Geographic bibivuga.
Guoliang Tunnel, China
roadway-2-bwiza-com
Uyu ni umuhanda ufite metero 1200 z’uburebure uri muri Guoliang mu gihugu cy’Ubushinwa ukaba uca mu musozi muremure mpaka urangiye.
Dalton Highway, Alaska
roadway-3-bwiza-com
Ni umuhanda uri muri Amerika y’Amajyepfo bigoye ko umuntu we yawucamo bitewe n’imiterere yaho ndetse n’ubukonje buharangwa.
Eshima Ohashi Bridge, Japan
roadway-4-bwiza-com
Uyu ni umuhanda uri muri Japan nawo bitakorohera umuntu wese kuwucamo bitewe n’imiterere yawo.
Atlantic Ocean Road, Norway
roadway-5-bwiza-com
Uyu ni umuhanda wubatse hejuru y’amazi nawo ukaba uteye ubwoba kuwunyuraho bitewe n’umuvumba w’amazi uba uzamuka, ariko bikaba bitabuza ba mukerarugendo benshi kuwusura no kuwunyuraho.
Zoji La, India
roadway-6-bwiza-com
Uyu ni umuhanda ubarizwa mu gihugu cy’u Buhinde ariko ukaba uhuza Ladakh na Kashmir, bikaba bitoroha kuwucamo bitewe n’uburyo uca mu misozi hagati ku mpande zawo hakaba ari imanga.
Hana, Hawaii
roadway-7-bwiza-com
Uyu ni umuhanda ukunda kugwamo amabuye ava mu musozi hejuru ndetse bivugwa ko akunda kuwufunga,ariko nawo ubwawo ukaba ari muto ku buryo bukabije.
Kolima’, Russia
roadway-8-bwiza-com
Witwa Utani, uba mu gihugu cy’Uburusiya, ni umuhanda wubatswe n’imfungwa mu mwaka w’ 1932 kugeza mu 1953. Uyu nawo ukaba uteye ubwoba ku buryo ngo nta muntu wawinyuzamo wenyine cyangwa ngo yumve yisanzuye.
Yungas Road, Bolivia
roadway-9-bwiza-com
Uyu ni umuhanda wubatse heju y’imanga ku buryo kuwugendamo bisaba kwitonda, umaze imyaka igera kuri 300
Le Passage du Gois, France
roadway-10-bwiza-com
Bitewe n’uburyo wubatse mu mazi, Uyu muhanda nawo ukunda gufungwa hirindwa ibizazane
“Caucasus’ Road, Russia
roadway-11-bwiza-com
Ni umuhanda muto uca ku misozi no hejuru yayo uyu nawo uteye ubwoba
Transfăgărășan, Romania
roadway-12-bwiza-com
Uyu bivugwa ko ushobora kuba ariwo muhanda muremure ku isi, muri Romania ni umwe mu ifite amakoni menshi kandi agoye kuyacamo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *