Urubyiruko rwibumbiye mu makoperative yashinzwe hagamijwe gufasha abahuye n’ibibazo byihariye guhindura ubuzima, ruvuga ko ibibazo bahuye na byo bikabatera ipfunwe n’ihungabana biturutse ku bibazo bifitanye isano n’ubuzima bwo mu mutwe byanababeraga inzitizi, bigatuma batifatanya n’abandi mu ibikorwa bigamije iterambere.
Ku wa 12 Gicurasi umuryango utegamiye kuri Leta ‘Uyisenga n’Imanzi’ wateguye inama nyunguranabitekezo yahuje amakoperative yo mu mirenge 6 mu karere ka Rwamagana agizwe n’urubyiruko rufite ibibazo byihariye.
Iyi nama yari igamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi urwo rubyiruko kugira ngo ruhindure imikorere, bakore kinyamwuga bibageze ku iterambere rirambye.
Urubyiruko rwaganiriye na Bwiza.com ruvuga ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bahuraga nabyo byagiraga ingaruka ku mibereho yabo, bigatuma batakaza icyizere cyo kugira intumbero yo kwiteza imbere.
Kangabe Soufflance, utuye mu murenge wa Musha, avuga koperative y’abakobwa babyariye iwabo mu murenge wa Musha bayitangiye babifashijwemo n’umuryango Uyisenga ni Imanzi, bakishimira ko yahinduye ubuzima bwabo kubera amahugurwa bahawe dore ko mbere bahuraga n’inzitizi z’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byaturukaga ku buryo bafatwa mu miryango yabo no mu madini basengeramo.
Ati: “Njye na bagenzi banjye buri wese yariho mu bwigunge no mu kwiheba kuko imiryango yadufataga nk’abantu bakoze amahano, abo twasenganaga nabo ugasanga batureba nabi. Abenshi mu bakobwa twabyaye tutabiteguye bikatuviramo kugira ibibazo byo kwiheba no kwiheza mu bandi kubera kwitakariza icyizere.”
“Mu miryango yacu twafatwaga nk’abantu bo kubateza ibibazo, urumva kubyara umwana ukeneye kurerwa nawe warerwaga nta kazi ufite byari bigoye kubaho muri ubwo buzima. Dutangira gukorana n’umushinga twagiye twumva ko bagiye kuduha amafaranga ariko batubwira ko bifuza ko dukorera hamwe bakadufasha guhinga tukiteza imbere, ariko icyanshimije inyigisho baduhaye zatumye twigarurira icyizere, urebye twari dufite ibibazo byo mu mitekereze bitewe no kwiheba niyo mpamvu mbere tutabashaga kwifatanya n’abandi mu matsinda yo kwiteza imbere.”
Kangabe akomeza avuga amahugurwa bahawe yahinduye imyumvire yabo batangira gutekereza uburyo bagera ku iterambere ryabo.
Ati: “Dutangiye gukorana nabo baduhaye inyigisho zadufashije kubohoka mu mutima twuyumvamo ko dushobora guhindura ubuzima. Ikintu gikomeye bakoze badufashije guhindura imyumvire ku buryo dufite imitekerereze itandukanye niyo twari dufite mbere.”
“Dufite intego yo kwiteza imbere tubonye n’abandi baterankunga tugahabwa ubushobozi twagera ku iterambere twifuza tugakora ubuhinzi bw’umwuga nkuko badushishikarije mu mahugurwa baduhaye.”
Ntuyekunkiko Jean Bosco avuga ko kubera ibibazo bahuye nabyo byabateraga kwitakariza ikizere bigatuma bahura n’inzitizi mu iterambere.
Ati: “Ikibazo abenshi twahuraga nacyo cyatuberaga imbogamizi n’ibibazo byaterwa n’ubuzima twaciyemo ariko batangiye batwigishije ku buzima bwo mu mutwe twasanze abenshi twarabanaga n’ihungabana mu kubera ibibazo twagiye duhura nabyo.”
“Kubaho twigunze byavuyeho bamaze kuduhuza tugatangira itsinda dutangiriye ku giceri cy’ijana,nyuma badufashije dukora koperative ikora ibikorwa by’ubuhinzi kuburyo tumaze kwiyubaka.”
Dr Uwihoreye Chaste, umuyobozi w’umuryango Uyisenga ni Imanzi, avuga ko gufasha urubyiruko rwahuye n’ibibazo byihariye no gukorera hamwe muri koperative ari uburyo bwo kubafasha guhuza imbaraga no kwishakamo igisubizo.
Ati: “Umuryango wacu ubusanzwe ufasha abana n’urubyiruko bahuye n’ibibazo byihariye by’ubuzima, mwabonye koperative y’urubyiruko rufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, hari koperative y’abakobwa babyariye iwabo n’izindi. Bose tubanza kubigisha bakabanza kwigarurira icyizere, bakumva ko bifatanyije bakishyira hamwe bakishakamo ibisubizo ku bibazo bafite ndetse bakishakamo n’ubushobozi bishingiye ku Gukora kinyamwuga.”
“Uru rubyiruko iyo tumaze kurwegeranya tubanza kububakira ubushobozi mu bukungu, tukabasha ubushobozi mu bumenyi, icya gatatu ni ikijyanye n’ubuzima bwo mutwe. Tubaha inyigisho nazo zirabafasha kwigirira ikizere bakiyumvamo ubushobozi bwo kubona ibisubizo ku bibazo by’imibereho yabo.”
Umuryango Uyisenga n’Imanzi mu karere ka Rwamagana umaze gufasha urubyiruko kwibumbira mu makoperative y’urubyiruko rwahuye n’ibibazo byihariye 1500 bakora ibikorwa by’ubudozi,ubuhinzi n’ubworozi, atandatu muri ayo makoperative yabonye ibyangombwa by’ ubuzima gatozi butangwa na RCA.
Andi makoperative 12 afite ibyangombwa by’agateganyo, ndetse andi makoperative bazakomeza kuyafasha kuyashakira Ubuzima gatozi kuburyo nibura azarenga 30 kandi yose agomba kuba akora kinyamwuga.


