U Burusiya bwaba bumaze gutakaza 1/3 cy’ingabo zabwo muri Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Iperereza ry’ingabo z’u Bwongereza ryatangaje kuri iki Cyumweru, itariki 15 Gicurasi, ko u Burusiya bumaze gutakaza hafi kimwe cya gatatu cy’ingabo zirwanira ku butaka zoherejwe muri Ukraine ndetse igitero cyagabwe mu karere ka Donbas “zatakaje imbaraga kandi kikamara igihe kitari giteganyijwe”.

Minisiteri y’ingabo y’u Bwongereza ku rubuga rwa Twitter yagize iti: “Nubwo iterambere ryoroheje ryabaye ku ikubitiro, u Burusiya bwananiwe kwigarurira ubutaka mu kwezi gushize mu …”

“Ubu u Burusiya bwagize igihombo cya kimwe cya gatatu cy’ingabo zirwanira ku butaka bwinjije muri Gashyantare.”

Iyi minisiteri yavuze ko u Burusiya bidashoboka ko buzashobora kwihutisha umuvuduko mu minsi 30 iri imbere nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

Kuva u Burusiya bwatera ku ya 24 Gashyantare, ingabo za Ukraine zahatiye abayobozi b’ingabo z’u Burusiya kureka gukomeza ku murwa mukuru Kyiv, mbere yo kubona intsinzi byihuse mu majyaruguru y’uburasirazuba no kubirukana mu mujyi wa kabiri munini wa Kharkiv.

Igisirikare cya Ukraine cyagabye igitero hafi y’umujyi wa Izium ufitwe n’u Burusiya, nubwo ku cyumweru ingabo za Ukraine zavuze ko ingabo z’u Burusiya zagiye ahandi mu karere ka Donbas, ahakomeje kubera imirwano ikomeye mu kwezi gushize.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. U Burusiya bwaba bumaze gutakaza 1/3 cy’ingabo zabwo muri Ukraine
    Kuki ufata amakuru adafitiwe gihamya yatangajwe n’uruhande rumwe ruhanganye n’urundi wizeye ute ko ari ukuri cg washatse n’ayo kuri Russia usanga ariko bimeze ?

  2. U Burusiya bwaba bumaze gutakaza 1/3 cy’ingabo zabwo muri Ukraine
    Kuki ufata amakuru adafitiwe gihamya yatangajwe n’uruhande rumwe ruhanganye n’urundi wizeye ute ko ari ukuri cg washatse n’ayo kuri Russia usanga ariko bimeze ?

  3. U Burusiya bwaba bumaze gutakaza 1/3 cy’ingabo zabwo muri Ukraine
    OO IMANA IGERE MURI IKEREN NU BURUSIY ABARIYO IKORA IBIKOMEYE

  4. U Burusiya bwaba bumaze gutakaza 1/3 cy’ingabo zabwo muri Ukraine
    OO IMANA IGERE MURI IKEREN NU BURUSIY ABARIYO IKORA IBIKOMEYE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *