Uko Gen. Muhoozi yazamutse mu ntera mu gisirikare kuva mu 2000 kugeza mu 2019

Sangiza iyi nkuru

Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni, muri iki gihe akomeje kutavugwaho rumwe, aho bamwe bakomeje kumufata nk’umuntu ufite inzozi zo gusimbura se ku butegetsi, ndetse ibi akaba atari bishya kuko muri za 2013 havuzwe ikiswe “Muhoozi Project”, aho Gen David Sejusa yavugaga ko ari umushinga wo kuzagira Muhoozi perezida wa Uganda asimbura se. Usibye ibyo, uko yagiye azamuka mu ntera mu gisirikare nabyo ntabwo byagiye bivugwaho rumwe ari nayo mpamvu tugiye kurebera hamwe urugendo rwe mu gisirikare.

Muhoozi yize amashuri abanza kuri Kampala Parents, aho yakoreye kizamini kiyasoza mbere yo gutagirira ayisumbuye muri Kings College Budo, aho yize umwaka umwe. Nyuma yinjiye muri St Mary’s College Kisubi, aho yize kugeza mu 1994, akahava ajya muri Kaminuza ya Nottingham, aho yakuye impamyabumenyi muri politiki (Political Science)mu 1997.

Agarutse mu gihugu, yumvikanye mu mpaka ku hantu yari ahagaze mu gisirikare cya Uganda. Perezida Museveni yavuze ko ari umwe mu bagize umutwe wa Local Defence Unit (LDU) wakoraga byinshi ngo ashimishe bagenzi be mu gisirikare. Mu 1999 nibwo yiyandikishije ku mugaragaro mu gisirikare. Muri uwo mwaka kandi nibwo yashakanye na Charlotte Nankunda Kutesa ubu bafitanye abana batatu.

Mu 2000, yagiye mu ishuri ya gisirikare ryo mu Bwongereza rizwi nka Royal Military Academy riherereye ahitwa Sandhurst aho yagarutse afite ipeti rya Second Lieutenant. Yahise ashingwa kuyobora umutwe uhora witeguye kurwana igihe icyo ari cyo cyose (Combat Readiness Unit) wabarizwaga na none mu mutwe ushinze kurinda umukuru w’igihugu witwaga “Presidential Protection Unit (PPU)”. Bidatinze yahise ahabwa ipeti rya Captain mbere yo koherezwa mu Ishuri rya Gisirikare rya Misiri.

Mu Misiri, yakurikiranye amasomo yo kuyobora kompanyi na batayo. Asubiye muri Uganda, yahise ahabwa ipeti rya Major mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu wari umaze guhindurirwa izina witwa “Presidential Guard Brigade”.

Yakomeje gukurikirana amasomo ya gisirikare atandukanye k’aho yakurikiranye ibijyanye no gukoresha ibimodoka by’intambara muri Kalama Armoured Warfare Training School mu Karere ka Mubende. Hagati ya 2007 na 2008 yagiye kwiga muri Amerika muri US Army Command and General Staff College muri Fort Leavenworth, Kansas. Ishuri na Perezida Kagame yanyuzemo.

Yasubiye muri Uganda ahabwa ipeti rya Lt. Colonel, anagirwa umuyobozi wa Special Forces Group muri UPDF. Nyuma mu 2012 yakomeje kwihugura ajya muri Afurika y’Epfo mu ishuri rya gisirikare rizwi nka South African National Defence College, aho yakurikiranye amasomo ajyanye no kurinda umutekano w’igihugu.

Yakomeje kuzamuka mu ntera, rimwe na rimwe asimbuka amapeti. Mu 2016, yabaye Major General, mu 2017 agirwa Umujyanama mukuru wa Perezida mu bijyanye n’ibikorwa bidasanzwe.

Ku itariki ya 8 Gashyantare 2019, yongeye kuzamurwa ahabwa ipeti rya Lt. General, ndetse kuri ubu niwe mugaba mukuru w’ingabo za UPDF zirwanira ku butaka.

Inzozi zo kuba perezida

Umushinga wa Muhoozi (MuhooziProject) uzwiho gusobanura ko Muhoozi Kainerugaba ari we uzasimbura se Perezida Museveni uri ku butegetsi kuva mu 1986.

Icyakora, hari bamwe bemeza ko umukwe wa Perezida akaba n’umujyanama mukuru wa Perezida ushinzwe imirimo idasanzwe, Odrek Rwabwogo, na we ashishikajwe no gusimbura Perezida Museveni, hakaba hari uguhiganwa hagati ya Rwabwogo na Muhoozi. Ntibiramenyekana uwo ishyaka NRM riri ku butegetsi rizashyigikira ku mwanya wa perezida Museveni utarigeze agaragaza niba azava ku butegetsi cyangwa igihe azabuviraho nk’uko tubikesha Daily Monitor.

Ku ya 8 Werurwe 2022, Muhoozi yagize atya ajya kuri Twitter atangaza ko azasezera muri UPDF nubwo nta gihe ntarengwa cy’igihe azasezerera cyatanzwe. Yagize ati: “Nyuma y’imyaka 28 nkora mu gisirikare cyanjye cy’icyubahiro, igisirikare gikomeye ku Isi, nshimishijwe no gutangaza gusezera kwanjye…” Iyi tweet yamamaye cyane mu bitangazamakuru byo mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga Reuters yandika ko bamwe babibonye nko kwitegura kuyobora igihugu.

Icyakora, umunyamakuru w’icyamamare muri Uganda, Andrew Mwenda, inshuti ya Muhoozi akaba n’incuti ye kuva kera, yashyize ahagaragara amashusho ku rubuga rwe rwa Twitter nyuma y’amasaha make Muhoozi atangaje ibi, asobanura neza ko Muhoozi azajya mu zabukuru mu “myaka umunani” (2030). Amatora y’umukuru w’igihugu muri Uganda hagati aho ateganyijwe mu 2026.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *