Kuri uyu wa Mbere, gaz yateje guturika guhambaye mu rugo rwa minisitiri w’umutekano mu gihugu cya cya Tunisia, ntiyagira icyo aba ariko umugore we arashya byoroheje nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.
Minisitiri w’umutekano, Taoufik Charfeddine, yabaye umwe mu bantu bakomeye bo muri Tunisia kuva Perezida Kais Saied yajya yakwiharira ubutegetsi bwose mu mpeshyi ishize.
Yasheshe inteko ishinga amategeko kandi atangaza ko ashobora gutegeka wenyine, ibintu ubundi bikorwa n’abanyagitugu.


