Paris: Umwicanyi n’uwarokotse batanze ubuhamya mu rubanza rwa Bucyibaruta

Sangiza iyi nkuru

Mu rubanza rw’uwahoze ari perefe mu Rwanda, Laurent Bucyibaruta, ushinjwa ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, umunsi wo kuri uyu wa kabiri wahariwe abatangabuhamya b’ubwicanyi bwakorewe muri Kiliziya ya Kibeho, mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro uregwa yayoboraga.

Mu gitondo cyo kuwa Kabiri, hari abatangabuhamya babiri, bose b’abahinzi, bombi bakora ibiraka mu ruganda rw’icyayi, kandi biboneye ubwianyi bwakorewe kuri Kiliziya ya Kibeho ariko batari mu ruhande rumwe.

Uwa mbere, Theoneste Bicamumpaka, yabajijwe hifashishijwe ikoranabuhanga ari i Kigali. Aracyafungiye muri Gereza ya Gikongoro. Yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri iyi paruwasi hagati ya tariki 13 na 15 Mata, ariko ashimangira ko: “perefe yaduhaye amabwiriza”.

Avuga ko yiboneye amakimbirane hagati ya Perefe wungirije, Damien Biniga na Padiri wa Kibeho wangaga gutanga Abatutsi bari bahungiye muri paruwasi ye.

Umwunganizi w’uregwa yabajije umutangabuhamya ati “Ntabwo abajandarume bigeze babasubiza inyuma igihe mwageragezaga gutera kiliziya? “ Undi yasubije agira ati: “Nigute bashoboraga kutwirukana kandi twari duhari kugirango tubafashe? bisobanura “kwica” .

Umutangabuhamya wa kabiri, Calixte Gatete, ni uwarokotse ubwo bwicanyi, wavuze ko yabonye abasivili arimo bagenzi be bakoranaga mu ruganda rw’icyayi batangira gukoresha intwaro nyuma yo guhabwa imyitozo ku musozi uri hafi aho. Byabaye ngombwa ko ahungira kuri Kiliziya ya Kibeho n’umuryango we. Avuga ko ku munsi wa gatatu w’ubwicanyi, abajandarume bahageze bitwaje imbunda. Kiliziya yaratwitswe. Abantu bagera ku 40.000 barishwe, barimo mushiki we na bishywa be batanu.

Buhoro buhoro, uruhare rwa Laurent Bucyibaruta ruzasobanuka

Nk’uko tubikesha RFI, Alain Gauthier, umwe mu bashinze ishyirahamwe Collectif pour les parties civiles pour le Rwanda, yagize ati: “Uyu munsi, icyari gifite akamaro ku mucamanza ni uko yamenye aho ubwicanyi bwabereye muri iyi kiliziya ndetse no mu nkengero za kiliziya ya Kibeho. Turacyafite ibyumweru byinshi byo kumva abatangabuhamya benshi. Kandi ndatekereza ko, buhoro buhoro, uruhare rwa perefe ruzasobanurwa. »

Laurent Bucyibaruta, nk’uko bivugwa na Me Richard Gisagara, umunyamategeko wunganira uruhande rurega, ngo yabuze impuhwe rwose: “Ndabibutsa ko umuntu wa nyuma twumvise ari uwacitse ku icumu utarashoboye kuvuga kuko yeretswe amashusho y’a kiliziya. Yashoboye gusa kuvuga gusa ko yibutse umuryango we n’abapfiriyeyo. Iyo kandi ushinjwa abajijwe uko yitwaye, yivuga wenyine, nta jambo na rimwe avuga ku bandi nyamara yari ayoboye yari afite inshingano zo kurinda umutekano wabo. »

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *