Inkuru y’urukundo rutangaje rwa Nelson Mandela ku myaka 76

Sangiza iyi nkuru

Nelson mandela azahora mu mitima ya benshi mu baturage ba Afurika y’Epfo kubera uruhare yagize mu kurwanya irondabwoko ryibasiye iki gihugu (Apartheid), byamuviriyemo gufungwa imyaka 27 muri gereza.

Nyuma yo guca mu buzima bugoye cyane, ubwo yari yujuje imyaka 76 yagiye mu rukundo mu buryo butunguranye.

Icyo gihe yari ameze nk’urubyiruko rw’ubu. Yatangiye kujya akurikira Graça Machel, bagahamagarana buri mwanya kuri telefone, umwe ashaka kumenya umwe uko yaraye cyangwa yiriwe.

Byarangiye amuhamagaye ngo aze kumusura muri Johannesburg, bimwe by’abakundana buri umwe aba yifuza kuba yasurwa n’uwo bakundana. Iyo babaga bari kumwe bamaraga umwanya, Nelson Mandela amusaba kugumana na we byibura iminsi myinshi.

Ubwo yabaga yamwemereye ko bajyana gutembera cyangwa ahandi hantu, wasangaga bafatanye agatoki ku kandi, babaga bafatanye nk’iyo babaga bajyanye mu nama cyangwa mu ngendo mpuzamahanga, ubwo basomaniraga muri Zimbabwe yagiye mu butumwa bw’akazi byatumye, buri wese ahita amenya ko bari mu rukundo. Uyu mugore Mandela yamurushaga imyaka 27 y’amavuko.

Mandela yari umugabo wakundaga kuba ahuze cyane ndetse utarihanganiraga amakosa amwe n’amwe. Ariko uyu mugore byose yari abizi, yagombaga kubyihanganira kuko yari azi ubuzima bukomeye yaciyemo.

Ubwo Mandela yari amaze kimwe cya kabiri cy’imyaka yagombaga kumara ku butegetsi, yatandukanye n’umugore we Winnie Madikizela.

Madikizela yaje guhinduka ku buryo Mandela atari agishoboye kubana na we. Yashinjwaga gushimuta abana batanu abakuye mu rugo rwa Minisitiri Paul Varryn wari Bishop mu rusengero rw’Abametodisiti, yashinjwaga urupfu rw’umwana muto w’imyaka 14, Sepei, ndetse n’ibikorwa birimo ruswa, ibi bikaba byaratumye Mandela agira umujinya agasaba ko batandukana.

Icyo gihe Mandela yagombaga kwita ku bana be wenyine, dore ko hari hashize imyaka myinshi atigeze abarera nk’umubyeyi wabo.

Uyu mugore we wa kabiri yari umwe mu bari mu ishyaka rya ANC (African National Congresss), akaba yararwanye kenshi ndetse akora imyigaragambyo yatumye afungwa inshuro nyinshi, kugira ngo umugabo we arekurwe igihe yari yarakatiwe imyaka 27 muri gereza.

Mandela yahuye na Machel yari umukobwa wirabura unanutse, mugufi kumurusha, ufite ubwenge ndetse n’ubunyangamugyo. Ibi byagaragaye ubwo yamuhaga ibitekekerezo bye ameze nk’uririmba mu rurimi rw’Icyongereza. Yahise amukunda cyane.

Mandela yashoboraga guhagarika ibyo yabaga arimo byose, nk’iyo Graça yabaga yinjiye mu cyumba cye, nk’uko bivugwa n’uwahoze ari umukozi wabo avuga ko yari urukundo rwabo bombi rwari umunyenga.

Mandela yagaragazaga uburyo yabaga atewe ishema no gukundana na Graça. Urugero yashobora kuvuga ati ”ni Mandela” ashaka kuvuga ko we n’umugore we ari umwe bose bakibona kimwe. Ibi byatumye urukundo rurushaho gukomera cyane, ruraryoha bafatanyiriza hamwe muri byose.

Mandela yahuye ate na Graça Machel?

Aba bombi bahuye bwa mbere nyuma y’amezi atanu afunguwe. Icyo gihe Mandela yari yatembereye muri Mozambique muri Kanama 1990. Bari basanzwe baziranye mbere yo guhura.

Aba barabanye, Mandela yiyemeza kuba se w’abana b’uyu mugore wahoze ari umugore wa Perezida wa Mozambique, Samora Machel wari warapfuye azize impanuka y’indege mu 1986.

Samora yakoze impanuka, Mandela wari muri gereza yanditse ubutumwa bwihanganisha Graça. Yagize ati: “Guhera ubu turi kumwe nawe mu kiriyo cy’umusirikare ukomeye, umunyamurava, umunyapolitiki w’umunyacyubahiro. Tugomba kwizera ko urupfu rwe ruzagutera imbaraga ndetse rukatubohora. Ibibazo byacu bihora bimeze nk’ibyanyu, ni yo mpamvu tuzatsindira hamwe.”

Graça yavukiye mu cyaro ku babyeyi batigeze biga, yari indwanyi mu mutwe waharaniraga ubwigenge bwa Mozambique, yabaye Minisitiri w’uburezi wa mbere ubwo abakoloni b’abanya-Portugal bavaga muri iki gihugu. Icyo gihe umubare w’abatari bazi gusoma no kwandika wari ku kigero cya 96%.

Ubwo bari bamaze guhura, Mandela yatangiye kujya amutereta n’ubwo atari yakabona gatanya na Winnie Madkizela. Uyu mugore yirengagije ko abaturage bo muri Mozambique batari gushyigikira ko yarongorwa n’undi mugabo wo mu kindi gihugu.

Mu 1998, bashyingiwe n’umwe muri ba Bishop wo muri Angilikani wari wungirije Musenyeri Desmond Tutu, haba ibirori byarimo incuti zabo 16 byabereye mu nzu bari baraguze mu mujyi wa Johansburg. Hari hashize amezi make Mandela yizihije isabukuru y’imyaka 80 y’amavuko.

Yanditswe na Niyobuhungiro David

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *