Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yatangaje umubare w’ingabo za Ukraine zafatiwe muri Mariupol

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya mu kiganiro yatanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yatangaje ko ari ingabo za Ukraine 959 zari zaheze mu ruganda rukora ibyuma i Mariupol ziherutse kwitanga mu muri iki cyumweru. Kiev yiteze ko izabagurana n’abarusiya yafatiye ku rugamba, mu gihe abashinjacyaha bo mu Burusiya barimo kureba niba bishoboka ko benshi baburanishwa.

Umubare w’abajyanywe bunyago wiyongereyeho 694 mu masaha 24 ashize, nk’uko umuvugizi w’ingabo, Gen. Maj. Igor Konashenkov yabitangaje. Uyu muyobozi yavuze ko muri bo harimo 80 bakomeretse, muri bo 51 bakaba baravuriwe mu bitaro byatanzwe n’abantu bashyigikiye u Burusiya muri Donetsk.

Uruganda rwa Azovstal nirwo rwari ibirindiro bya nyuma by’ingabo za Ukraine i Mariupol, umujyi w’icyambu Donetsk ivuga ko ari ubutaka bwayo. Ingabo z’u Burusiya n’abafatanyabikorwa zanze gutera ahantu hanini ahubwo ziragota.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Russian Today ivuga, Kiev yemeje ko yategetse ingabo zayo kwitanga, nubwo Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko ari ukwimuka.

Ati: “Igikorwa cyo gutabara abarinzi ba Mariupol cyatangijwe n’abasirikare bacu ndetse n’abashinzwe iperereza bacu dufite intego yo kubasubiza mu rugo. Imirimo irakomeje kandi iki gikorwa gisaba ubwitonzi n’igihe “.

Kuri uyu wa gatatu, Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yashyize ahagaragara amashusho yerekana ingabo za Ukraine zidafite intwaro ziva muri Azovstal. Amashusho yerekana ko abasirikare b’Abarusiya babasatse mbere yo kubemerera kwinjira muri bisi cyangwa ambulance. Imirongo y’imodoka zibatwaye yari iherekejwe n’imodoka za gisirikare.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *