Ubukwe bw’umukambwe n’umukecuru w’imyaka 106 bwavugishije benshi

Sangiza iyi nkuru

Umukecuru witwa Valdemira Rodrigues de Oliveira w’imyaka 106 y’amavuko yemereye imbere y’amategeko ko agiye kuba umwe na Aparecido Dias Jacob uyu mukecuru arusha imyaka isaga 40 mu gihugu cya Brazil.

5
Uyu mukecuru arashaje ku buryo atabasha kugenda atifashishije ikintu

Ubu bukwe budasanzwe bwakozwe n’abakambwe bubaye ubwa mbere mu mateka y’isi bukozwe n’abantu bakuze cyane kuri iki cyumweru gishize.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
4
Aba bageni bafite imyaka yose hamwe isaga 172, basezeranye mu gihe abaganga bari babibujije kuko umugeni yarengeje imyaka y’uburambe iteganywa ndetse akenda no kuyikuba.
3
Amakuru avuga ko bombi bari bamaze imyaka 3 babana nk’umugore n’umugabo bahuye nyuma y’uko buri umwe atandukana n’uwo bari barashakanye hanyuma bakihuza bakibanira.
Ubu bukwe bw’aba bakambwe bwateguwe bunaterwa inkunga n’abantu batandukanye bihuje bakora ihuriro bise “umushingwa w’inzozi” cg project dreams mu ndimi z’amahanga.
7
Umwe mu bakorerabushake arimo gutegura umugeni

Iri huriro niryo ryakoze rinategura ibisabwa byose ngo uyu muryango ubane mu buryo bwemewe n’amategeko wambikanye impeta nubwo nta cyizere cyo kurambana gihaari.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
6
Mu ikositimu nziza y’umukara, uyu mugeni yambitse impeta umukecuru yambaye agatimba baherekejwe n’umuryango mugari w’abakorerabushake bitabiriye uyu muhango n’utwana duto twabagendaga imbere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *