img-20220522-wa0005.jpg

Rwamagana: Barasabwa ubufatanye mu gukemura ibibazo bibanganiye imibereho yabo

Sangiza iyi nkuru

Mu rwego rwo kwitegura umunsi mpuzamahanga wo kwibohora kw’Abanyafurika uzaba ku wa 25 Gicurasi, mu karere ka Rwamagana hakozwe umuganda udasanzwe wari ugamijwe kubungabunga ibidukikije.

Abaturage bitabiriye uyu muganda udasanzwe basabwe kutaba nyamwigendaho ahubwo bagafatanya gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo.

Urubyiruko rwitabiriye uyu muganda rwasabye ubuyobozi gukurikirana bagenzi barwo nk’uko Byiringiro Emmanuel yabivuze. Yagize ati: “Uyu munsi twishimiye uburyo urubyiruko rwitabiriye umuganda. Ubusanzwe ntabwo urubyiruko rukunze kwitabira umuganda ariko kuba bitabiriye ari benshi byatumye ducukura imirwanyasuri ku buryo bikomeje tukajya twitabira byateza igihugu imbere bikanakemura Ikibazo cy’abantu bakennye batagira inzu zo kubamo. Ubuyobozi bwacu icyo twabusaba ni uko bwakwigisha urubyiruko tukajya twitabira turi benshi kuko urubyiruko nizo mbaraga z’igihugu cyacu.”

Tuyishimire Ramadan ufite imyaka 18, avuga ko gutoza urubyiruko kwitabira umuganda bizarufasha kugira imico wo kugira ubumwe n’ubufatanye mu kubaka igihugu. Ati: “Umuganda ni mwiza ku rubyiruko kuko ni twe tugomba kubaka igihugu cyacu, igihe abayobozi batuyobozi bazaba bashaje ni twe tuzayobora igihugu. Gukorera hamwe n’abakuze bidufasha kumenya byiza ku gihugu cyacu, bizanadufasha kugira umuco wo gufatanya mu kubaka igihugu cyacu.”

Mutoni Jeanne, umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho yavuze ko umuganda wakozwe wari ugamije kubungabunga ibidukikije hagamijwe no kongera umusaruro.

Mutoni yagize ati: “Uyu muganda twakoze ntusanzwe. Twawuteguye dufatanyije na Pan-african chapter Rwanda mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora kwa Afurika. Uyu munsi igikorwa twakoze twibanze ku kubangabunga ibidukikije kugira ngo twongere umusaruro. Ubutumwa twaha abaturage bacu ni uko tugomba gufatanya tugakemura ibibazo dufite nk’Abanyafurika, tubyaza umusaruro amahirwe dufite, tukanarwanya ibibazo by’imirire mibi no kwigwira kw’abana.”

Musoni Protais uyobora Pan-african mouvement mu Rwanda, yasabye Abanyarwanda gukorera hamwe kugira ngo babafashe gukemura ibibazo bibanganiye imibereho yabo.

Yagize ati: “Abanyafurika tugomba kwishakamo ibisubizo, tugakemura ibibazo byacu kugira ngo tugire agaciro imbere y’abatuye mu yindi migabane. Ubutumwa duha Abaturarwanda n’Abanyafurika muri rusange, turabasaba gukorera hamwe tugateza imbere imibereho y’Abanyafurika. Tugomba gushaka uko twongera umusaruro w’ibyo dukora kandi tugafasha na bagenzi bacu bakiri inyuma kuko ntitugomba kuba nyamwigendaho.”

Umuganda wakozwe wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri bacukura imirwanya isuri.
img-20220522-wa0005.jpg
img-20220522-wa0012.jpg
img-20220522-wa0010.jpg
img-20220522-wa0014.jpg
img-20220522-wa0008.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *