Nyuma ya Gen Adolphe Nshimiyima na Col. Jean Bikomagu wahoze ari umugaba mukuru yarashwe arapfa

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe mu gihugu cy’u Burundi abantu bakomeje kwica buhoro buhoro, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2015, Col Jean Bikomagu wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo mu Burundi yishwe arashwe n’abantu batari bamenyekana.
Willy Nyamitwe, Umuvugizi wa Leta y’u Burundi yatangaje aya makuru avuga ko uyu mu Koroneli yarasiwe imbere y’urugo iwe, ndetse ko n’umwana we w’umukobwa bari kumwe yakomerekejwe n’isasu ariko Imana ikinga ukuboko ararokoka.
col
Yakomeje avuga ko Col Jean Bikomagu yari umuntu wubashywe haba mu ngabo z’igihugu ndetse no mu baturage muri rusange, by’umwihariko ko ubwicanyi buje busaga ubumaze iminsi buba mu gihugu harimo n’ubwa Gen Nshimiyima Adolphe.
Col Jean Bikomagu yishwe yari ari mu kiruhuko akaba yakoraga muri Interbank ashinzwe abakozi, yabaye umuyobozi mukuru w’ingabo z’u Burundi kuva mu mwaka w’1993-2006 mu bihe bibi ubwo igihugu cyari mu ntambara z’amoko.
Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru AFP, ni uko abarashe uyu mukoroneli baje bakamisha amasasu ku mudoka yari arimo imbere y’iwe ahitwa Kabondo (sud), ari kumwe n’umwana we, nyuma yo kumunangura abamurashe ngo bakaba bahise baburirwa irengero.
Urupfu rwa Col Jean Bikomagu ruje rukurikiye urwa Gen Adolphe wishwe ku wa 2 Kanama 2015, urupfu bitangazwa ko rwashegeshe Perezida Nkurunziza dore ko uwo mujenerali yari inshuti magara ya Perezida ndetse yari anashinzwe umutekano wihariye we.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *