Mu nyigisho Mgr John Rucyahana yatangiye mu giterane ‘Ngoma Shima Imana’ cyabereye mu murenge wa Kibungo kuri stade y’akarere Ngoma, yasabye abayoboke b’amadini n’amatorero guhindura imyumvire bagahuza gusenga no gukemura ibibazo biri mu miryango yabo.
Iki giterane cyabaye kuri sitade Perezida Paul Kagame yahaye abaturage ba Ngoma, ku wa 22 Gicurasi 2022. Mu myaka ibiri ishize nticyabaye bitewe n’ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 bwari bukiri bwinshi.
Musenyeri John Rucyahana mu nyigisho yatanze, yabwiye abayoboke b’amadini n’amatorero ko badakwiye gusenga gusa ngo bibagirwe gukemura ibibazo biri miryango.
Musenyeri yavuze ko ababyeyi bagomba kwita ku mibereho yabo kandi bagaharanira kurandura amakimbirane mu ngo zabo. Yagize ati: “Reka mbasabe twebwe abakirisito duhindure imyumvire, duhindure gahunda y’ivugabutumwa, duhindure kwizera, duhindurwe n’imirimo y’ubucunguzi.
Uririmba gute waragwije umwana? Abagabo n’abagore bashakanye ntibakibana, ntibaha umwanya abana. Nabyaye umwana aragwingira, abana baraba mu muhanda bafite se na nyina kandi abo ni bo basengera mu matorero ku cyumweru. Dukomeje gutya twajya dushima Imana n’abandi batazi Imana bakaduhema.”
Musenyeri Rucyahana yakomeje asaba abasengera mu matorero kwita ku bibazo by’urubyiruko. Ati: “Dufite abana b’abakiristu bacu baterwa inda, dufite urubyiruko banywa ibiyobyabwenge. Ubu Iwawa yabaye nka université, hajya iwawa abishoboye abandi bari mu masantire hasigaye babura aho babajyana. Dufite abana batigirira icyizere cy’ejo hazaza, bariyanze ibyo byose bituruka mu miryango itagira amahoro.”
Padiri Mujyambere Félicien uyobora ihuriro ry’amadini n’amatorero mu karere ka Ngoma, yavuze ko ubufatanye bagirana n’ubuyobozi, bigaragaza imikoranire myiza hagati ya Leta n’abayoboke b’amadini atandukanye, bikabafasha guhuza imbaraga mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Niyonagira Nathalie, umuyobozi w’akarere ka Ngoma, yavuze biyemeje gukorana neza n’amadini n’amatorero kugira ngo babafashe gushaka umuti w’ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.
Meya Niyonagira yagize ati: “Abayobozi b’amadini n’amatorero twiyemeje gukorana na bo neza kuko abaturage tuyobora basengera mu madini n’amatorero, tumaze igihe dukorana mu bukangurambaga. Uyu munsi mwabonye ko bakoze igikorwa cyo gushimwa batanga ubwisungane mu kwivuza, kandi ari bo ubwabo bazanye icyo gitekerezo. Icyo dusaba abayoboke b’amadini n’amatorero ni ukwita ku miryango yabo, bagasenga ariko ntibibagirwe izindi nshingano, gusenga bikajyana no kubana neza mu miryango, bakagira umuryango utekanye kandi ushoboye.”
Muri iki giterane, abayobozi b’amadini n’amatorero bakusanyije amafaranga 2.828.230 yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage batishoboye.




img12110|center>



