Imirwano yamaze gufata indi ntera hagati y’Ingabo za Congo Kinshasa n’inyeshyamba za M23, mu gace ka Kibumba gaherereye nko ku birometero bitanu uvuye ku mupaka w’u Rwanda.
Amakuru agera kuri BWIZA aravuga ko imirwano ikomeye yatangiye saa cyenda z’urucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri.
Ibinyamakuru byo muri Congo Kinshasa byatangaje ko ibirindiro byinshi by’Igisirikare cya Congo Kinshasa byarashweho ibisasu.
Ni amakuru yanemejwe n’Umuvugizi w’agace k’ibikorwa bya gisirikare ka Sokola ya 2, Lt Col. Guillaume Njike Kaiko wavuze ko kimwe mu birindiro bya FARDC muri Kibumba cyagabweho igitero mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri.
Lt Col Kaiko yunzemo ko cyakora cyo Ingabo za Congo Kinshasa zashoboye gusubiza inyuma iki gitero.
Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, yabwiye BWIZA ko kuri ubu imirwano iri kubera mu duce turi hafi ya Karisimbi.
Amakuru avuga ko kuri ubu Ingabo za Congo Kinshasa ziri gukora uko zishoboye ngo imirwano idasatira Umujyi wa Goma n’uduce tuwegereye, dore ko uherereye ku birometero 26 uvuye aho imirwano iri kubera.

4 Responses
Imirwano yafashe indi ntera hagati ya FARDC na M23, bari kurwanira hafi y’umupaka w’u Rwanda
RDC murahe fdmr n’a FLN intwaro n’a base arrière nkuko inkotanyi zibiha m23 maze izo neoka tuzimene imitwe nimwe mworoye iyo misega qui se fait brebis le loup le mange

NTUMVA ARIDANJE
Imirwano yafashe indi ntera hagati ya FARDC na M23, bari kurwanira hafi y’umupaka w’u Rwanda
NTUMVA ARIDANJE