img-20220525-wa0055.jpg

Kayonza: Umuryango washyikirijwe abana bireraga uravuga ko na wo utishoboye

Sangiza iyi nkuru

Umuryango wa Banyaga Xavier mu cyumweru gishize washyikirijwe abana batatu bireraga b’umuhungu wabo ufunzwe uravuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga ndetse badatabawe bakongera kuva mu ishuri basubijwemo n’ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza.

Nyuma y’inkuru ya Bwiza.com yo mu cyumweru gishije yatabarizaga aba bana bo mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Gikaya, umurenge wa Nyirangarama.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwahise bufata icyemezo cyo kubavana mu nzu babagamo bonyine, bubajyana kwa sekuru witwa Banyaga w’imyaka 77, utuye muri metero 150 uvuye aho babaga ndetse umwana mukuru wari warafashe inshingano zo kurera bashiki be asubizwa mu ishuri.

Ku wa 24 Gicurasi 2022 saa sita z’amanywa, umunyamakuru yageze mu rugo rwa Banyaga, asanga uyu musaza afite ikibazo cy’uburwayi bw’umugongo bugaragarira amaso kuko agenda yunamye.

Yanahasanze umukecuru Mukakarisa Verena w’imyaka 68 y’amavuko ufite ubumuga bw’umugongo w’uruhande rumwe, akaba amaze umwaka atabasha kwihagurutsa kuko kugera hanze bisaba kumuterura.

Aba babyeyi ubusanzwe babana n’umukobwa wabo witwa Musabyemariya Vestine ufite imyaka 39. Uyu muryango woherejwemo aba bana ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ariko nta bufasha bugenerwa abatishoboye uhabwa.

Mukakarisa wari wicaye imbere y’umuryango, yasobanye icyatuma abana birera kandi bo nk’ababyeyi bakuru bahari. Ati:”Uko umbona nicaye gutya ntabwo mbasha guhaguruka kandi ni njye wajyaga gushakisha. Ubu maze umwaka ndwaye umugongo nabaye Paralyse uruhande rumwe simbasha guharuka.”

Yakomeje asobanura uburyo ubuzima babayemo bugoye, ati: “Ubuzima dufite ni bubi. Reba umusaza na we urabona ko ntacyo ashoboye. Na we arwaye umugongo, agenda yunamye umunwa wenda gukora hasi. Abana twarabingingaga ngo baze bakanga kubera ubuzima bubi babona tubayeho. Ni bwo bavuye mu ishuri, umukuru akajya ajya gukorera amafaranga yo kubatunga kuko yabonaga natwe ntako twimereye.”

Banyaga avuga nubwo bahawe aba bana, nta bufasha bahawe kandi nta bushobozi bwo kubarera. Yagize ati: “Abana barabatuzaniye kandi natwe ntitwari twanze ko babana natwe ahubwo banze kuva iwabo batinya inzara. Ibyo kurya ntabyo, uko undeba simbasha gukora, nta gasambu mfite, abana bafite ikibazo cyo kutabona ibiryo, iri joro baburaye. Kubaho kwacu ni ugutungwa n’abagiraneza, iyo ntawaduhaye ibyo kurya turaburara.”

Uyu musaza akomeza avuga ko inzu babamo baterwa impungenge n’uko yabagwira. Ati: “Ibibazo biri hano ni ibijyanye n’imirire, inzu turimo urabona ko yasenyutse ishobora kutugwira na bo baba barimo.”

Musabyemariya Vestine, nyirasenge w’aba bana avuga ko kubarera badafite ibyo kubagaburira bimugora ndetse ko kubona uburyo ajya gukorera amafaranga yo kubatunga bigoye kubera nyirakuru utabasha guhaguruka.

Ati: “Mbere Mama aragura n’uburwayi twarafatanyaga tugashakisha uko tubona ibidutunga ariko amaze kugira uburwayi sinamusiga ngo ngende. Uko umureba ntashobora gusohoka no kuza hanze, bisaba kumuterura akota akazuba nkongera nkamusubiza kuryama. Ubuzima bwa hano busanzwe ari bubi. Nk’ubu twaburaye, abana na bo baraburara kandi biterwa n’uko nta bushobozi dufite.”

Umwe baturanyi b’uwo muryango utarashatse ko amazina ye atangazwa, yasabye ubuyobozi gufasha uyu muryango kuko ubuzima babayemo bubagoye. Ati: “Aba bantu basanzwe babayeho nabi twese turabizi. Ubuyobozi turabusaba ko bwabafasha kubona uko bagaburira aba bana, utu tujumba ubona ni umuntu utubahaye ariko ntazahora atubaha. Iyi nzu yabo nayo ubuyobozi bukwiye gusaba abaturage bakabaha umuganda bigaragara ko yenda kugwa.”

Umunyamakuru yagiye kureba abana aho biga mu rwunge rw’amashuri rwa Gikaya, aganira n’umwana mukuru w’imyaka 13 wasubijwe mu ishuri.

Uyu mwana ahamya ko bafite ibibazo biruta ibyo bari bafite atarasubizwa ku ishuri, akavuga ko uretse amafaranga 1000 yahawe n’umukozi w’akarere, nta bufasha bahawe. Asaba ko bafashwa kubona uko biga bakabona n’ibyo kurya kuko batangiye no kurara batariye kuko adashobora kujya gukorera amafaranga yo gutunga bashiki be kuko yirirwa ku ishuri.

Twagerageje kugera ku biro by’umurenge wa Nyamirama kugirango tubaze umuyobozi icyo bateganya ku bibazo by’uyu muryango, ariko dusanga adahari. Twamuhamagaye kuri telefoni ntiyitaba.

Twagerageje kuvugana kuri telefoni n’umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, asubiza ko ari mu nteko adashobora kuboneka.

Umunyamakuru yahamagaye Harelimana Jean-Damascène, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, na we avuga ko ari mu nama, ati: “Ndi mu nama nyandikira SMS”, ayimwandikiye na bwo ntiyamusubiza.

Mu cyumweru gishize, ubuyobozi bw’akarere Kayonza bubinyujije kuri Twitter, tariki ya 20 Gicurasi 2022 bwagaragaje ko bwakemuye ikibazo cy’aba bana, bubasubiza kwa Sekuru ndetse bubagurira n’ibikoresho by’ishuri.

Bwagize buti: “Ubuyobozi bw’akarere bwakurikiranye ikibazo cy’aba bana, basubijwe mu muryango kwa Sekuru, twabaguriye n’ibikoresho basubira ku ishuri. Turimo gushaka uko twakemura n’ibindi bibazo bafite ku buryo burambye.”

Ariko aba bana bavuga ko nta bikoresho by’ishuri babonye, ahubwo umukozi w’akarere yabahaye amafaranga 1000 bayakoresha biyogoshesha, asigaye umwana mukuru ayaguramo amakaye atatu gusa..
img-20220525-wa0055.jpg
img-20220525-wa0036.jpg
img-20220525-wa0037.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *