Ihuriro ry’Abenegihugu, Vigilance Citoyenne, “ryishimiye intambwe igaragara yatewe n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu kurwanya inyeshyamba za M23 rivuga ko zishyigikiwe n’u Rwanda mu mirwano ibera i Nyiragongo na Rutshuru”, risaba ko Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa, Vincent Karega, yahambirizwa.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryabonwe na ACTU7.CD, dukesha iyi nkuru, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Gicurasi 2022, ihuriro VICI-RDC “ryamaganye icyo ryise imyitwarire y’ubunyamaswa y’ingabo z’u Rwanda ngo ziyemeje kongera gutera DRC binyuze muri M23”.
Iri huriro ry’abenegihugu risanga Repubulika ya Demokarasi ya Congo igomba guhita ihamagaza ambasaderi wayo i Kigali ndetse ikirukana mu masaha 48 uw’u Rwanda i Kinshasa nk’ikimenyetso cyo kwerekana ko itishimye.
Mu byifuzo by’ingenzi, ngo ihuriro ry’abaturage “rirahamagarira guverinoma guha ingabo uburyo bwose bw’ibikoresho ndetse n’imari bikenewe kugira ngo bahangane n’iki gitero cy’u Rwanda”.
VICI-RDC “bwa nyuma irasaba abaturage kuba maso no gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano mu kwamagana ibikorwa byose biteye inkeke”.
Aya makuru y’uko Ingabo z’u Rwanda zirimo gufasha M23 akaba yaratangiye gukwirakwira ku mugoroba wo kuwa Kabiri nyuma y’aho u Rwanda narwo rwari rwatangaje ko hari ibisasu bya bombe bya FARDC byaguye ku butaka bw’u Rwanda kuwa Mbere bigakomeretsa abaturage ndetse bigasenya amazu amwe.

2 Responses
RDC: Ihuriro VICI-RDC rirasaba leta kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa
Abanye congo mbere yogushinja uRwanda ubufatanye muntambara naM23,babanze bamenye M23 ni bantuki?bararwanira iki?bamaze igihe kinganiki barwana?hanyuma uRwanda kuberiki rwakwinjira muriyo ntambara?rurarwaniriki?inyungu rufitemo niyihe?icyindi bamenye gutandukanya,imvugo zigonganisha na properganda zikoreshwa n’abarwanya leta y’Rwanda,bafite icyicaro muricyogihugu,na bamwe mubanye Congo badakunze president chiseked.kandi niba baziko bafite umwanzi bakaba badafite intege zimurwanya,bashyikirane nawe,ahasigaye inzego zishinzwe kugenzura imipaka EJVM zizagaragaze uruhare rw’Rwandauriyontambara,murakoze