M23 iravugwaho kwigarurira uduce twinshi mu gihe ishaka no gufata ikigo cya gisirikare cya Rumangabo

Sangiza iyi nkuru

Amakuru yatangajwe kuri twitter na Kivu Morning Post aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, saa kumi n’ebyiri imirwano yakomeje hagati ya FARDC na M23, ndetse urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje rwumvikanye mu Kigo cya gisirikare cya Rumangabo, kimwe mu by’ingenzi bya FARDC mu burasirazuba bw’igihugu.

Amakuru akaba avuga ko kuri uyu wa Gatatu ushize, hari abasirikare bakuru babiri ba FARDC biciwe mu bitero bibiri bya M23 i Kibumba na Rumangabo, mu gihe Komiseri wa Polisi muri Kivu y’Amajyaruguru, Gen. Aba Van Ang yahamagariye abapolisi gufata imbunda ndetse agasaba abasivili gufata intwaro gakondo bakarengera Umujyi wa Goma.

Uduce twinshi two muri Rutshuru na Nyiragongo kuri uyu wa Gatatu, itariki 25 Gicurasi mu gitondo twigaruriwe n’inyeshyamba za M 23 nyuma y’imirwano ikaze yakurikiye ibitero byabereye icya rimwe bya M23 ku birindiro bitandukanye bya FARDC muri utwo turere twombi twa Kivu y’Amajyaruguru. Urujya n’uruza ku muhanda wa Goma – Rutshuru rwari rwahagaze i Kibumba.

Muri Teritwari ya Rutshuru, imidugudu ya Kanombe, Nyesisi, Kabaya, Rumangabo, Nkokwe, muri Gurupoma ya Kisigari ingo zasigayemo ubusa. Abaturage bahunze berekeza Rutshuru-Centre na Kiwanja. Bahunze iwabo nyuma y’aho M23 yigaruriye Kanombe kuva saa tatu kuri uyu wa Gatatu ushize, nk’uko byatangajwe n’abasivili bo muri ibi bice.

Izi nyeshyamba za M23 k’uko tubikesha Radio Okapi, ngo zanateye FARDC kuva saa tatu za mu gitondo ku misozi ya Tchanzu na Runyoni muri Gurupoma ya Jomba.

Abatuye Bunagana bavuga ko ibisasu biturika bya rutura byari bikomeje kumvikana muri ako gace kugeza saa sita z’amanywa. Ariko ayo makuru yemeza ko FARDC yari ikomeje kugenzura imisozi yombi.

Naho ku rugamba rwo mu majyepfo, muri Teritwari ya Nyiragongo, Kibumba, Buhumba, Kigarama n’utundi turere tuhakikije haba hamaze kwigarurirwa n’inyeshyamba zateye FARDC muri ako gace ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo.

Guverineri, Gen. Constant Ndima, we akaba yakusanyije ingabo za FARDC- n’abapolisi ba PNC kugira ngo baganire ku bijyanye n’umutekano w’umujyi wa Goma wugarijwe n’inyeshyamba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *