Rubavu: Urukiko rwakatiye umunyerondo wishe mugenzi we bari ku irondo

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu ruherutse gusoma urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho uwitwa Mugiraneza Jean Damascène icyaha cy’ubwicanyi, yakoreye mu Karere ka Nyabihu , Umurenge wa Jenda, Akagari ka Rega mu Mudugudu wa Kajebenshi ubwo yicaga uwitwa Hitimana Alphonse alias KANA mu ijoro ryo ku wa 9/4/2022, amuteye icyuma ku mutima agahita apfa.

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko ibi byabaye nyuma y’uko Mugiraneza yari yabanje kujya gufata imashini idoda y’umugore wa Hitimana ngo kuko atari yagiye ku muganda arayitwara, ari nayo mpamvu Hitimana yari yatinze kuza ku irondo.

Ngo ni nacyo yapfuye na Mugiraneza wari uyoboye iryo rondo avuga ko yatinze kuza ku irondo bararwana, abari ku irondo barabakiza bajyana Hitimana mu buyobozi ngo yisobanure Mugiraneza abaturuka inyuma ahita atera Hitimana icyuma mu gatuza ahita apfa.

Urubanza rwaburanishirijwe runasomerwa kuwa 20 Gicurasi aho icyaha cyakorewe mu Karere ka Nyabihu, Mugiraneza Jean Damascène akatirwa igihano cy’igifungo cya Burundu nk’uko n’ingingo ya 107 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *