Umubyibuho ukabije si mwiza ku mubiri w’umuntu kuko uhita umukururira ibindi bibazo bidasanzwe birimo uburwayi bw’umutima, umwijima,… ariko na none iyo bamwe bivuje bakava ku biro byinshi bakagaruka ku bisanzwe, uko umubiri wabo usigara nabyo bibatera inkeke.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nyuma yo kunanuka uruhu ntabwo rusubira uko rwari rumeze mbere nabyo bikabatera kutishimira umubiri.

Dore Ibyago byo kugira umubyibuho ukabije
- Ibyago byo kurwara indwara zibasira umutima byikuba 3 ugereranyije n’abandi kuko uko ubyibushye niko udutsi tw’amaraso tugenda twifunga cg rimwe na rimwe tuziba bikagira ingaruka ku muvuduko w’amaraso.
- Diyabete yo mu bwoko bwa 2 cg indwara y’igisukari, ibyago byo kuyirwara biriyongera kuko isukari ufite ntiba ikoreshwa uko bikwiye bitewe n’ibinure byinshi biri mu mubiri.
- Umubyibuho udasanzwe wongera ibyago bya kanseri zimwe na zimwe nk’iyi amara, amabere, nyababyeyi n’uruhago.
- Ku bagabo, ingufu zo gutera akabariro ziragabanuka cyane ndetse hari n’abo byanga burundu
- Ku bagore, bashobora kugira ibibazo mu mihango yabo, ndetse no kuba ingumba rimwe na rimwe, ikindi uburyo bumwe bwo gukoramo imibonano burananirana, bishobora gutera ikibazo mu rugo.
- Bitera ubugumba kuko ubushyuhe bw’umubiri buriyongera bikica intanga, gukorwa kwazo biragabanuka
- Agasabo k’indurwe karabyimba kakazamo n’utubuye (gallstones). Bikabangamira igogorwa ry’ibiryo; imwe mu ngaruka ni constipation ihoraho
- Abagore benshi bibatera kubyara abana badashyitse (prématuré)
- Kubura ibitotsi.
- Tugiye hanze y’ubuzima, kubera akenshi uba ubona uteye nabi bigutera ipfunwe bityo ukaba watanga umusaruro mucye muri sosiyete.

Umubyibuho ukabije wawurwanya ute?
Umuti wa mbere ni sport . Imyitozo ngorora mubiri ifasha umubiri guhorana ibyo ukeneye ugasohora ibyo udakeneye kuko uba uri gukora cyane, habaho sport zitandukanye biterwa n’ikunyura no kugenda n’amaguru ahantu harehare ni sport.
Gabanya ibyo kurya byiganjemo ibinure; inyama zitukura, iz’ibinure, amafiriti na mayoneze, ibyo kurya byo mu makopo nabyo si byiza niba wifuza guhorana ibiro bijyanye nuko ureshya
Ibinyampeke birye gacye. Ibyo ni umuceri, ifarini, makaroni, ingano n’ibibikomokaho
Amagi n’amata kimwe ni bindi bibikomokaho nabyo ukwiye kubifata mu rugero, ukaba wabireka mu gihe ufite umubyibuho udasanzwe.
Nyuma ya sport nywa amazi menshi ndetse buri gitondo jya unywa amazi y’akazuyazi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com



