Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe imyanzuro iremereye irimo guhamagaza Ambasaderi Vincent Karega no guhagarika ingendo za RwandAir ku butaka bwa kiriya gihugu, nyuma yo gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23.
Ni imyanzuro iri mu yafatiwe mu nama nkuru ya Gisirikare yateranye ku mugoroba w’ejo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gicurasi 2022.
Ni inama yayobowe na Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi, gusa initabirwa n’abarimo abakuriye imitwe yombi igize inteko ishinga amategeko, abahagarariye urwego rw’ubutabera ndetse n’abakuriye inzego z’umutekano.
Yateranye nyuma y’icyumweru kirenga muri Teritwari ya Rutshuru n’iya Nyiragongo zombi zo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru habera imirwano ikomeye ikomeje gusakiranya Ingabo za FARDC ndetse n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Inama yateranye ku munsi w’ejo Leta ya Congo Kinshasa yayemerejemo ko M23 ihabwa ubufasha n’u Rwanda, nk’uko bigaragara mu myanzuro yayo.
Iti: “Mu gihe guverinoma ya Congo yari igitegereje raporo y’urwego ruhuriweho rwo kugenzura ibikorwa rwatabajwe n’u Rwanda (EJVM), twatunguwe no kubona bica mu kwihorera nk’uko byari byatangajwe. Ubufasha bugaragara buhabwa uyu mutwe witwaje intwaro ni igihamya.”
RDC yashimangiye ibyo irega u Rwanda ivuga ko hari “ibikoresho bya gisirikare” zagaragaye ku butaka bwayo, “amashusho” afitwe n’Ingabo zayo ndetse “n’ubuhamya bwakusanyijwe mu baturage” byerekana bihagije ko M23 ifashwa n’ingabo z’u Rwanda”.
Yashinje u Rwanda ko imyitwarire yarwo ihora yisubiramo nta kindi igamije kitari “kuburizamo ibikorwa byo kugarura ituze” byagezweho n’Inama ya Nairobi.
Mu byemezo Congo Kinshasa yahise ifata, harimo kuvana M23 mu biganiro ikomeje kugirana n’imitwe yitwaje intwaro biri kubera i Nairobi ndetse uyu mutwe ugafatwa nk’uwitwaje intwaro.
RDC kandi yafashe icyemezo cyo “Guhita ihagarika ingendo za Sosiyete ya RwandAir ku butaka bwayo” no “guhamagaza Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kumumenyesha ko hari ibyo Guverinoma ya RDC itemeranya [n’iy’u Rwanda]”.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula; ubwo yagezaga ijambo ku nama nyobozi y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru, na we yashinje byeruye u Rwanda gufasha M23, yamagana yivuye inyuma icyo yise umugambi warwo wo guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.
Ati: “U Rwanda rurakomeje. Mu minota 10 ishize mbivuze ntashidikanya, u Rwanda rwagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Rumangabo muri RDC. Ni gute uyu munsi, umunsi twizihizaho ivuka ry’umuryango wacu aho dukwiriye gutekereza ku hazaza, dushobora kwitwara nk’aho nta cyabaye? Mbivuze neza, M23 ibifashijwemo n’u Rwanda yateye ingabo mpuzamahanga za MONUSCO.”
Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Yolande Makolo usanzwe ari umuvugizi wayo, iheruka kwamagana ibirego by’iya RDC, igaragaza ko imirwano uyu mutwe urimo n’Ingabo za FARDC ari amakimbirane y’abanye-Congo ubwabo adafite aho ahurira n’u Rwanda.
Ati: “Imirwano iri hagati ya FARDC na M23 ni amakimbirane ari hagati y’abanye-Congo ubwabo. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC akwiriye gusobanura impamvu FARDC iri gufatanya na FDLR/Interahamwe barashe ku butaka bw’u Rwanda ku wa 19 Werurwe 2022 no ku wa 23 Gicurasi 2022.”
Ku wa Mbere Tariki ya 23 Gicurasi ni bwo mu Kinigi ho mu karere ka Musanze haguye ibisasu byaturutse ku butaka bwa RDC, bikomeretsa abaturage benshi ndetse binangiza n’imitungo itari mike.
Makolo yavuze ko “n’ubwo byemewe n’amategeko ko u Rwanda rusubiza ibitero byisubiramo bya RDC ku butaka bwacu, u Rwanda ntiruri mu mirwano ikomeje kubera mu burasirazuba bwa RDC ndetse ntirushaka kwishora mu bibazo by’imbere mu gihugu cya RDC.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwifuza gufatanya n’ibihugu bituranye na rwo mu gushaka igisubizo kirambye cy’umutekano muke uri mu karere.
Yavuze ko iyi ari yo mpamvu igisirikare cy’u Rwanda cyasabye urwego rwa EJVM gukora iperereza ryihuse kuri biriya bisasu biheruka kugwa mu turere twa Musanze na Burera biturutse ku butaka bwa Congo Kinshasa.
Hagati aho RDC na yo yamaganye ibirego byo kuba ifatanya na FDLR mu kurwanya M23, ivuga ko ari ibihimbano.



4 Responses
RDC yahagaritse ingendo za RwandAir ku butaka bwayo, Ambasaderi Karega arahamagazwa
Ese Kongo ifite ububasha bwo kwirukana Karega muri Kongo kandi bizwi ko ari umunyekongo kavukire? Ndetse na Makolo ashatse yasubira iwabo igihe ashakiye! Bashobora gutsindwa mu nkiko!
RDC yahagaritse ingendo za RwandAir ku butaka bwayo, Ambasaderi Karega arahamagazwa
Ese Kongo ifite ububasha bwo kwirukana Karega muri Kongo kandi bizwi ko ari umunyekongo kavukire? Ndetse na Makolo ashatse yasubira iwabo igihe ashakiye! Bashobora gutsindwa mu nkiko!
RDC yahagaritse ingendo za RwandAir ku butaka bwayo, Ambasaderi Karega arahamagazwa
MURADUCANGA AHAGARARIRURWADAGUTE ARUMUKONGOMANI
RDC yahagaritse ingendo za RwandAir ku butaka bwayo, Ambasaderi Karega arahamagazwa
MURADUCANGA AHAGARARIRURWADAGUTE ARUMUKONGOMANI