Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yakiranye yombi icyemezo cya Perezida Uhuru Kenyatta cyo kohereza Ingabo za EAC kugarura amahoro muri iki gihugu, gusa ivuga ko itazemera ko Ingabo z’u Rwanda zijyayo.
Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya kuri ubu uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aheruka gusaba ko Ingabo z’akarere zitegurwa zikoherezwa muri Congo Kinshasa kuhagarura amahoro.
Ni nyuma y’uko Uburasirazuba bw’iki gihugu bukomeje kugarizwa n’ikibazo cy’umutekano muke kubera imitwe yitwaje intwaro yayogoje intara za Kivu zombi na Ituri.
Congo Kinshasa mu itangazo ryasohowe na Minisiteri yayo y’Itumanaho ndetse n’itangazamakuru; yavuze ko yemera kuzakira ingabo z’akarere ku butaka bwayo gusa ivuga ko Ingabo z’u Rwanda na zo nizijyayo itazabyemera.
Iti: “Guverinoma ya RDC yavuze ko yakiranye yombi igitekerezo cyatanzwe na Perezida Kenyatta ejo hashize cyo kohereza ingabo za EAC kugarura umutekano mu bice byigaruriwe na M23 n’u Rwanda, ariko turashimangira ko tutazemera uruhare rw’u Rwanda muri uyu mutwe w’ingabo uhuriweho.”
RDC yamaganye Ingabo z’u Rwanda ku butaka bwayo bijyanye n’ibirego irurega byo gutera inkunga umutwe wa M23.
U Rwanda cyakora cyo ruheruka gutangaza ko rwiteguye gutanga ingabo zarwo mu z’akarere zigomba koherezwa muri RDC, nk’uko biheruka gutangazwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Prof Nshuti Manasseh.
Ati: “Amasezerano yemeje yuko twashaka ingabo za EAC ndetse course yaratangiye kugira ngo ingabo zijye muri kariya karere, zifashe kuzana umutekano muri kariya karere.”
“Uwabajije ‘Ese u Rwanda ruzatanga ingabo?’ U Rwanda nk’umunyamuryango nta kuntu rutatanga ingabo mu muryango kuko ngira ngo umutekano twese uratureba muri uru Rwanda, ari n’ibindi bihugu bihana imbibi na DRC. Rero ngira ngo vuba aha ngaha izi ngabo zizafata akazi ko kurinda umutekano muri aka karere ku buryo twizera yuko umutekano.”
Biteganyijwe ko Inama y’Abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu by’akarere iterana kuri iki cyumweru Tariki ya 19 Kamena ari yo ishyiraho gahunda y’uko ziriya ngabo zigomba koherezwa.



2 Responses
RDC yavuze ko itazemera ko Ingabo z’u Rwanda zinjira ku butaka bwayo
Nonese ko hasi mwanditseho ngo talik 19 kamena / kandi ari talik 18/uno munsi kWA gatandatu ??
RDC yavuze ko itazemera ko Ingabo z’u Rwanda zinjira ku butaka bwayo
Nonese ko hasi mwanditseho ngo talik 19 kamena / kandi ari talik 18/uno munsi kWA gatandatu ??