Izi nyigisho ziba zigenewe abashakanye cyangwa se abari mu nzira yo kurushinga, Hagati y’abashakanye akabariro ni ngomba kandi ni ingenzi mu kubaka urugo ndetse no kwagura umuryango, iki gikorwa hagati yabashakanye kiba ari ibanga hagati yabo ndetse ntagereranwa iyo uganiriye nabo cyangwa umwe muri bo.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa interineti Topsante, ngo umugabo cyangwa se umugore bose baba bafite uruhare runini muri iki gikorwa, iyo umwe ashabutse undi agakonja bose barabihirwa, ariko bose iyo bajyanye ku muvuduko umwe igikorwa kibatera umuneza ku buryo ntawahurwa cyangwa ngo ace inyuma undi.
Mugabo/musore dore ibyo ukwiye mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina
1.Uretse gutegurana mukorakoranaho mu gihe mugiye kwinjira muri icyo gikorwa,ni na byiza cyane ko musomana kandi mu bwitonzi kuko buriya iyo usomye umugore ahita yumva ibinyamuneza umubiri we wose.Ubwo rero bisaba ko umugabo akorakora ibice bishobora kongerera ubushake umugore ndetse akanamusoma birambuye.
2,Igihe mutangiye icyo gikorwa ntukamushyireho ibiro byawe byose niba mukoresheje uburyo bwo kumujyaho kuko iyo umushyizeho ibiro byawe byose,uba umubujije kwisanzura ngo nawe yumve ibyishimo neza.Ahubwo jya wiyoroshya bizabafasha mwembi gusangira umunezero.
3.Jya wirinda gukora imibonano mpuzabitsina ucecetse cyangwa usa naho utishimye.Ahubwo uramwenyura ukamwereka ko wishimye kandi ukanamubaza uko yumva bimeze,mbese mukaganira uko igikorwa kimeze.Ibyo byongera ibyishimo ku mpande zombi.
4.Jya wirinda gukoresha umukunzi wawe ibintu bivunanye cyangwa atamenyereye ku gahato,ari nk’ibyo ubona mu mafilime y’urukozasoni ngo nawe wumve ko aribyo agomba kugukorera.Ugomba kumugendesha gahoro ndetse ukabikora ari uko ubona ko bitamubangamiye kandi ukabikora mu gihe ubona ko yishimiye icyo gikorwa.

5.Iyo ufite ikibazo cyo kurangiza vuba cyangwa kurangiza utinze uba ugomba kumenya uko uri bushimisha umukunzi wawe.Niba urangije vuba,gerageza ukoreshe uburyo bwose wakomeza ugashimisha umugore kugira ngo nawe agere ku byishimo bye bya nyuma.Niba kandi urangiza utinze kora uburyo bwose umushimisha mpaka urangije kugira ngo atarambirwa akumva bimubihiye kuko we ashobora kuba yamaze kugera ku byishimo bye bya nyuma.
6.Muteguze ko ugiye kurangiza kugira ngo bitamutungura.Buriya iyo ubimuteguje nawe ahita yitegura bikabafasha kuba mwanarangiriza rimwe. Ukurikiza izi nama wese ntacyamubuza kuryoherwa n’imibonano mpuzabitsina kandi nibyo byishimo burya bibaho mu buzima cyane cyane kubashakanye.
7.Menya ko rugongo (clitoris) ari ibanga rizagufasha kunezeza umugore wawe, yikozeho igitsina cyane, nukomeza azanyara amavangingo menshi ku buryo amara umwanya munini afite ibinezaneza, Mu byerekeranye no guhuza ibitsina ku mugore no gushimishwa; rugongo iza ku mwanya wa mbere.

Ku mugore, rugongo ni inkingi mu gushimishwa mu gihe cy’akabariro kandi ni ngombwa ko ikinishwa kugira ngo umugore arangize bitamugoye.
8.Mugabo niba utanyuzwe, irinde guhita ugaragariza umugore wawe ko ntacyo ashoboye cyangwa se ngo ube wamubwira ko ari uwa ntakigenda, izere ko ejo bizaba byiza kurushaho kandi wirinde gucika intege.
9.Dore ko abagabo benshi baba bifuza kunyaza abagore babo, mu gihe bikunze nyaza umugore wawe neza kuko bimutera umuneza, agakira umunaniro n’izindi ndwara z’umugongo cyangwa umutwe, umugaragarize ko ari we mugore mwiza ku isi kandi unateye neza, umurate kandi umwiteho mu buzima bwe bwa buri munsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com


