Abasirikare babiri ba Leta ya Congo bishwe n’abantu batazwi baje bitwaje intwaro mu ijoro ryo ku wa 4 Gashyantare 2017, i Ariwara muri Teritwari ya Aru (Ituri).
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC) muri Ituri, Capt Carlos Kalombo, ngo abagabye igitero ntabwo bamenyekanye.
Yakomeje atangaza ko ari bantu 3 baje bakinjira mu nzu yari irimo abasirikare babiri (sergent na capitaine) batatangajwe amazina, basiga babarashe baniba moto yabo aba ariyo bagendaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru agera kuri radiyo Okapi, avuga ko bibye moto yari uy’uyu musirikare ufite ipeti rya sergent baniba imwe muri apareye bakoreshaga mu gutara amakuru hamwe n’ivarisi yuzuye imyenda.
Ubuyobozi bwa gisirikare bwatangiye gukora iperereza, nyuma y’umunsi umwe bwatangaje ko bwaje kubona iyo moto n’ibindi bike mu byari byibwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


