Impinduka mu mukino Amavubi yagombaga kwakiramo Sénégal i Huye

Sangiza iyi nkuru

Umukino Amavubi yagombaga kwakiramo Sénégal mu cyumweru gitaha ntukibereye kuri Stade ya Huye, nk’uko amakuru aturuka muri FERWAFA abivuga.

Byari biteganyijwe ko Amavubi azakira i Huye Les Lions de la Téranga ya Sénégal, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire ku wa Kabiri Tariki ya 07 Kamena.

Ni nyuma y’uwa mbere w’itsinda agomba kwakirwamo na Mozambique i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ku wa Kane Tariki ya 02 Kamena 2022.

Kuri ubu inzego bireba zikomeje gukora iyo bwabaga mu kuvugurura Stade ya Huye, mu rwego rwo kugira ngo umukino w’u Rwanda na Sénégal uzabe iyi Stade yaramaze gutunganywa.

Cyakora cyo bijyanye no kuba hakiri imirimo myinshi igisigaye gukorwa ngo iriya Stade igere ku rwego CAF yifuza, byabaye ngombwa ko haba impinduka mu mukino wari uteganyijwe kuyiberaho mu cyumweru gitaha.

Amakuru aturuka muri FERWAFA avuga ko ku bwumvikane bwayo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Sénégal, banzuye ko umukino ubanza wari kuzabera mu Rwanda ubera i Dakar, hanyuma uwo kwishyura wari kuzabera muri Sénégal akazaba ari wo ukinirwa i Huye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *