img-20220531-wa0030.jpg

Rwamagana: Umukecuru w’imyaka 90 arasaba gutabarwa kubera inzu ishobora kumugwira

Sangiza iyi nkuru

Umukecuru witwa Nyirampakaniye Thérèse ufite imyaka 90, utuye mudugudu wa Ryamirenge, akagari ka Nkomangwa, umurenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana arasaba ubuyobozi kumufasha gusana inzu abamo kuko ishobora kumugwira.

Nyirampakaniye yabwiye Bwiza.com ko abayeho nabi kubera kutagira ibimutunga kuko nta nkunga zihabwa abatishoboye ahabwa bitewe n’uko yarisanze mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe kandi inteko y’abaturage yaramushyize mu cya mbere.

Yagize ati: “Ubu uko umbona nta sambu mfite yo guhinga, nta munsi y’urugo ngira uretse ikibanza ntuyemo. Nta bufasha bampa ndahiye Imana. Baravuga ngo bafasha abo mu cyiciro cya mbere. Nabajije umuyobozi w’mudugudu ngo ese ko ndi mu cyiciro cya gatatu kandi inteko y’abaturage yaranshyize mu cya mbere? Yarambwiye ngo azanshakira icya mbere ndategereza ndaheba. Ndiho mu buzima butari bwiza uretse gutungwa n’abaturage bangirira impuhwe; ufite utujumba, utugori cyangwa udushyimbo bakampa, ubundi ntako meze.”

Uyu mukecuru arakomeza anavuga ko afite impungenge z’uko inzu ishobora kuzamugwira kuko yatangiye gusenyuka.

Yagize ati: “Inzu ndimo nayo inteye ubwoba kuko iyo imvura yaguye irava mu nzu hakuzura, kandi yatangiye gusenyuka. Hariya ureba nagiye gusenga, ngarutse nsanga hasenyutse. Iyi nzu nyirimo ariko imvura niyongera kugwa ishobora kuzagwa yose kuko irashaje cyane. Bishobotse bamfasha bakampa amabati bakanamfasha kuyubaka kuko nta bushobozi bwo kwiyubakira mfite.”

Niyomwungeri Richard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Munyiginya, avuga ko uyu mukecuru n’abandi baturage bafite bibazo byo gusanirwa inzu ko bazafashwa.

Ati: “Ni byo koko hari abaturage bafite inzu zishaje zikenewe gusanwa ariko tugenda tubikora uko ubushobozi bwabonetse. Naguha urugero: Uyu mwaka twasaniye abaturage inzu 17, twubakira ahandi batanu inzu nshya. Abashya bagenda baboneka na bo tuzabafasha kuko umuturage dusanze inzu ishobora kumugwira, ibyo dukora byihutirwa, tumukura muri iyo nzu, tukamushakira aho aba abaye kugira ngo tumwubakire.”

Gitifu Niyomwungeri akomeza avuga ko iyo umuturage ari mu cyiciro cya mbere kandi atishoboye, ahindurirwa icyiciro cy’ubudehe kugira ngo ashyirwe muri gahunda yo gufasha abaturage bakennye.

Agira ati: “Iyo umuturage ari mu cyiciro cya gatatu, hari igihe biterwa n’uko ubwo yagishyirwamo yari afite ubushobozi ariko ubuzima bukaza guhinduka. Icyo dukora ni ukureba niba umuturage yashyirwa mu cyiciro cya mbere akavanwa mu cya gatatu twifashije inteko y’abaturage, tukakimushyiramo, tukamushyira mu bafashwa bitewe n’ikigero cy’imyaka afite n’ibibazo afite.”
img-20220531-wa0030.jpg
img-20220531-wa0034.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *