Perezida Museveni azongera kwiyamamariza kuyobora Uganda muri 2026

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda byatangajwe ko azongera kwiyamamariza kuyobora Uganda mu myaka ine iri imbere, ubwo azaba arangije manda ye yatorewe mu mwaka ushize.

Ni amakuru yashyizwe hanze na bamwe mu bayobozi bakuru muri Guverinoma ya Uganda.

Kuri ubu bivugwa ko imyiteguro irimbanyije imbere mu ishyaka NRM hategurwa ibikorwa byo kongera kwamamaza Perezida Museveni.

Umwe mu bayobozi bakuru muri ririya shyaka yabwiye ChimpReports dukesha iyi nkuru ko “Uwo ariwe wese utekereza ko Museveni ataziyamamariza indi manda muri 2026 aribeshya.”

Kuri ubu imyaka imaze kuba 36 Perezida Yoweri Kaguta Museveni ayobora Uganda kuva yahirika ku butegetsi Milton Obote, ndetse aracyafite indi myaka ine isigaye kuri manda ye izamusiga amaze imyaka 40 ku butegetsi.

Kuri ubu abenshi mu bahoze mu ngabo za Uganda ndetse na bamwe mu banyapolitiki bagerageje Kenshi gukura uriya mukambwe ku butegetsi, gusa ntibabigeraho.

Umuvugizi w’ishyaka NRM, ubwo yabazwaga niba koko Museveni azongera kwiyamamaza yavuze ko “haracyari kare cyane ku buryo haganirwa ku matora yo muri 2026.”

Yunzemo ati: “Perezida aracyayoboye muri manda ye yatorewe muri 2021. Ahugiye cyane ku gutanga serivisi ndetse no ku bibazo byugarije abaturage. Twita umwanya kuri Politiki zicamo abantu ibice.”

Perezida Museveni byatangajwe ko azongera kwiyamamariza kuyobora Uganda mu myaka ine iri imbere, mu gihe hamaze igihe havugwa andi makuru y’uko ashobora gusimburwa na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, imfura ye ndetse akanaba Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.

Gen Muhoozi amaze igihe aca amarenga y’uko ashobora kuziyamamariza Uganda, gusa mu mpera z’icyumweru gishize abinyujije kuri Twitter yavuze ko nta nzozi zo kuba Perezida wa Uganda afite.

Cyakora cyo abashyize hanze ariya makuru bavuze ko “nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko Museveni azava ku butegetsi muri 2026.”

Bavuze ko icyo babona cyonyine ari intego ye yo kongera umubare w’abamushyigikiye no gukorana na murumuna we, Gen Salim Saleh, mu kongera kwigarurira igikundiro mu gice cya Buganda.

Amakuru ava mu ishyaka NRM ndetse na Perezidansi ya Uganda avuga ko impamvu Perezida Museveni adashaka kurekura ubutegetsi zirimo imishinga yatangiye nk’uw’igitoro ahuriyeho na Tanzania yiteze ko uzinjiriza Uganda amafaranga atari make.

Indi mpamvu ngo ni uko atekereza ko ibihugu nka Ethiopia na Somalia bihana imbibi na Kenya na byo bishobora kwinjizwa muri East African Community mu rwego rwo kongerera imbaraga uyu muryango.

Perezida Museveni kandi ngo yifuza ko ibihugu bigize EAC byakora Igisirikare bihuriyeho mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kugaragara muri aka karere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *