Nyuma y’ibyumweru bisaga 2 Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari ari mu gihugu cy’u Bwongereza kubera ikibazo cy’uburwayi, yandikiye Inteko ishinga amategeko ayisaba ko yamwongerera ikindi gihe cyo kwivuza kuko atarimo gukira.
Ni kuri iki cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2017, uyu muperezida yagombaga kuba arangije uruhushya rw’icyumweru rugenwa n’amategeko ariko nyuma yo kubona atoroherwa akandikira Inteko ishinga amategeko mu gihugu cye ko yamwongerera igihe agakomeza kwivuza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikinyamakuru the independent dukesha iyi nkuru kivuga ko kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Gashyantare 2017 ari bwo Perezida Buhari yagombaga kugaruka gukomeza imirimo ye, ariko uburwayi bukaba bwamwangiye.
Kuri uyu wa mbere kandi, abaturage babarirwa mu magana babyukiye mu myigaragambyo hirya no hino mu gihugu bamagana ikibazo cya ruswa ndetse n’ubukene mu gihugu mu gihe umuyobozi wabo na we yibereye kwa muganga mu Bwongereza.

Amakuru kandi avuga ko Perezida Buhari nta tariki ntarengwa avugaho ko aba yamaze kugaruka ku nshingano ze, mu gihe ubuzima bwe bukomeje kutagenda neza. Abandi batandukanye ku rubuga rwa Twitter batangiye kumusaba ko naramuka akomeje kurwara azegura ku mirimo ye akajya kurwarira mu muryango we hakayobora abandi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Buhari w’imyaka 74 y’amavuko akomeje kurwara mu gihe mu gihugu cye hakomeje kuvugwa ikibazo cy’intagondwa za Boko Haram zikomeje kwibasira abaturage bo muri kiriya gihugu ndetse n’icy’ubwumvikane bucye buterwa n’ibibazo by’ibikomoka kuri Peteroli.
Nubwo umuvugizi we, Garba Shehu nta bintu byinshi yatangaje ku ndwara ra Buhari ahubwo akavuga ko agitegereje ibisubizo byo kwa muganga, amakuru avuga ko ubuzima bwe butameze neza ndetse ko ashobora no kuzageza mu mezi 4 akiri kwa muganga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


