Argentine ya Messi yegukanye Finalissima inyagiye u Butaliyani

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Albicelest, yegukanye igikombe cya Finalissima itsinze Azzuri y’u Butaliyani ibitego 3-0.

Argentine yatwaye igikombe cya Copa America giheruka n’u Butaliyani bwatwaye Euro, bari bahuriye ku mukino wa nyuma wiswe ‘Finalissima’ wabereye i Wembley mu Bwongereza.

Ibitego byo mu gice cya mbere cy’umukino bya Lautaro Martinez na Angel Di Maria ndetse n’icyo mu minota ya nyuma y’umukino cya Paulo Dybala winjiye mu kibuga asimbura, ni byo byafashije Argentine ya Lionel Messi kwegukana intsinzi muri uriya mukino.

Messi yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’uyu mukino nyuma yo gutanga imipira ibiri yavuyemo ibitego.

Uyu mukinnyi wa PSG na bagenzi be bashoboraga kunyagira u Butaliyani ibitego byinshi nyuma yo kuburusha bigaragara mu gice cya kabiri cy’umukino, gusa biba ngombwa ko burokorwa kenshi n’umunyezamu Gianluigi Donnarumma.

Messi waterewe mu kirere na bagenzi be nyuma y’umukino mu rwego rwo kwishimira intsinzi, yavuze ko u Butaliyani ari ikipe nziza yo kwipimiraho, agaragaza ko kubutsindira kuri Stade ya Wembley yari yuzuyemo abanya-Argentine ari ibintu byiza cyane.

Umutoza Roberto Mancini w’u Butaliyani we nyuma y’umukino yemeje ko Argentine yabarushaga, cyane mu gice cya kabiri cy’umukino.

Gutsinda u Butaliyani byatumye Lionel Messi na bagenzi be buzuza umukino wa 32 wikurikiranya badatsindwa, ibibagira ikipe y’igihugu ya mbere ku Isi kuri ubu imaze igihe kinini idatsindwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *