Kagame yibukije abashoramari ko bagomba kubanza guhaza abaturarwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yibukije abashoramari ko batagomba kwihutira kohereza ibicuruzwa hanze mu gihe bo ubwabo batarabasha kwihaza, ahubwo abakangurira gukora cyane kandi ibintu byiza bifite agaciro kadahanitse cyane ku buryo bigomba kubanza gupigana mu masoko y’imbere mu gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi ni bimwe mu bikubiye mu butumwa Perezida Kagame yatanze kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2017, ubwo yasuraga agace kahariwe inganda gaherereye mu karere ka Gasabo, aho yagize ati” Tugomba gukora ibintu byiza, by’igiciro kidahanitse. Ibi bizatuma duhangana ku masoko y’imbere mu gihugu no hanze.”
Perezida Kagame yaboneyeho gusaba abakora ibikorwa bitanduanye bikorerwa mu Rwanda ko bagomba kujya babishyira ku giciro gito ku buryo abanyarwanda bibonamo, kuko bigomba kubanza gukorerwa abanyarwanda mbere y’uko bikorerwa abanyamahanga.
Yagize ati” Intambwe imaze guterwa iragaragara ariko turacyafite urugendo rurerure. Ni byiza kohereza ibicuruzwa mu mahanga, ariko ijya kurisha ihera ku rugo, tugomba kubanza kwihaza ubwacu.”
Perezida Kagame kandi yijeje aba bashoramari ko leta izakomeza kubaba hafi ariko na bo bagakora aho bwabaga mu kunoza serivisi batanga no gutanga umusaruro mwiza, anasaba ko ibyo bakora mu nganda babikora bagamije guteza abanyarwanda imbere mbere yo kumva ko ari bo byateza imbere.
Ni mu gihe mu mpera z’umwaka washize, Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, ihuriro ry’inganda muri Kenya ndetse na Uganda bose bari bemeje ko iyo umuriro w’amashanyarazi uhenze bituma n’ibyo inganda zikora bigurishwa ku giciro cyo hejuru.
Leta y’u Rwanda yijeje kugabanya igiciro cy’umuriro ku kigereranyo cya 50% kuko hari ingomero nshya ziri kubakwa, ibi bizongera umusaruro w’inganda zikorera mu gihugu.
Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu cy’ingufu uyobora ishami ryo kongera ingufu (EDCL) , Kamanzi Emmanuel, yavuze ko mu gihe hakirebwa uko hakongerwa umuriro mu rwego rwo kugabanya igiciro cyawo, kuri ubu ngo REG yashyize imbaraga mu kongerera ubushobozi imashini zisanzwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikigo gishinzwe ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda mu Rwanda (NIRDA) nk’ibikizitiye inganda zo mu gihugu bituma zitabasha gutanga umusaruro mwiza, harimo ibura ry’abakozi b’inzobere, ibikoresho by’ibanze, kutagira za Laboratwari zabugenewe, abatekinisiye kabuhariwe, ibura ry’amazi n’umuriro mu nganda, kubura ibyo gupfunyikamo.
Umusaruro w’ibituruka mu nganda muri 2010 wari kuri 13% naho muri 2015 wari uri ku kigero cya 15% mu gihe hifuzwa ko waba wageze kuri 17% muri uyu mwaka wa 2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *