Umwiherero w’abayobozi bakuru b’Igihugu uteganyijwe gutangira Tariki ya 24 Gashyantare kugeza kuya 2 Werurwe 2017, uzagaruka kuri ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Guverinema y’imyaka 7, ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo 2020 kuko kiri kugana ku mpera ndetse hanaganirwe ku Cyerekezo 2050 Leta igomba gutagiza.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 6 Gashyantare, na Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’Abaminisitiri Madamu Stella Ford Mugabo, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku Kimihurura muri Serivisi za Minisitiri w’Intebe aho yasobanuraga ku byemezo byafashwe mu Nama y’Abaminisitiri yabaye kuwa Gatanu Tariki ya 3 uku kwezi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisitiri Stella yatangaje ko Umwiherero w’uyu mwaka wongerewe igihe ukazamara icyumweru aho kumara iminsi 3 nk’ibisanzwe, ngo kuko hari gahunda ndende zo kuganiraho.
Madamu Stalla Ford yagize ati:
“Umwiherero w’uyu mwaka uzamara icyumweru cyose kuko hagomba kuganirwa kuri gahunda zitandukanye zikubiye mu mibereho myiza n’ubukungu, zirimo nk’ Icyerekezo 2020 gisa n’ikigeze ku musozo, Gahunda y’Imyaka 7 ya Guverinoma izarangira muri Nyakanga ndetse n’Icyerekezo gishya u Rwanda rwiyemeje aricyo 2050.”
Minisitiri Ford yongeyeho ko hazarebwa ibyagezweho muri Gahunda zitandukanye ngo bikomeze gusigasirwa, naho ibitaragezweho harebwe imbogamizi zabiteye ndetse hafatwe n’ingamba zirambye.
Muri uyu mwiherero hazigwa cyane ingingo ku Cyerekezo 2020, ikigero cy’imitangire ya serivisi ku baturage, imitutire, ubukungu n’inganda, ikoranabuhanga ndetse n’ingufu.
Umwiherero ku nshuro ya 14 uzabera nk’uko bisanzwe mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro, uhuze abayobozi batandukanye bagera kuri 250 ndetse n’abandi bashobora gutumirwa kuba batanga ibiganiro ku bitabiriye uwo mwiherero.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga/bwiza.com


